Gicumbi: Imodoka ya Hiace yakoze impanuka ikomeye irenga umuhanda irashwanyagurika
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, Tariki 18 Kanama 2021, mu ma saa munani, habaye impanuka ikomeye ubwo imodoka itwara abagenzi yo mu bwo bwa Toyota Hiace(Bakunda twegerane), yari itwaye abantu 13 yavaga mu karere ka Gicumbi yerekeza m’uburasirazuba bw’u Rwanda mu karere ka Nyagatare
Iyo mpanuka yabereye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kaniga, mu kagali ka Nyagatoma, umugudu wa Gashiru, ku muhada wa Maya-Rushaki winjira mu karere ka Nyagatare, ku urugabaniro rw’umurenge wa Kaniga n’uwa Kiyombe wo muri Nyagatare.
Umwe wari uraho impanuka iba yabwiye Igicumbi News, ko byatewe nuko imodoka yacitse feli bizagutuma ikora impanuka irenga umuhanda irashwanyagurika.
Ati: “Imodoka yari irimo abagenzi nka 15, yamanutse gake gake maze icika feli igeze mu ikorosi, umushoferi yagerageje gukora ibishoboka byose kugirango arebe ko yatabara ubuzima bwabaribayirimo ariko imodoka niko kumanuka kugera Ubwo yaguye mu nturusu z’ishyamba”.
Muvunyi Jean D’Amour, Ushinzwe Iterambere n’Imbibereho myiza y’Abaturage mu kagali ka Nyagatoma yabwiye Igicumbi News, ko impanuka ikiba bahise batabara abakomeretse bakajyanwa kwa muganga.
Yagize ati: “Ni Taxis yavaga I Gicumbi yerekeza Nyagatare, yageze aho umurenge wa Kiyombe n’uwa Kaniga Aho bitandukanira mu kagali ka Nyagatoma, ikase ikona irenga umuhanda hanyuma ihita ikora impanuka, gusa abaturage n’izindi nzego barahagera bafatikanya gutabara abari bakoze impanuka ngo bahabwe ubutabazi, gusa icyateye impanuka ntabwo turakimenya natwe ariko ni mu ikona imodoka yakase bizakuyiviramo gukora impanuka.”
Amafoto yageze ku Igicumbi News ateye ubwoba tutabereka, agaragaza ko harimo abantu bakomeretse cyane ariko Imana igakinga akaboko ntibahasige ubuzima, hari umugabo icyuma cyabaze mu mutwe kuburyo yari afite igikomere kinini, amakuru akavuga abantu 10 muri 13 bari bayirimo aribo bakomeretse cyane.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: