Gicumbi: Imodoka yagonze abantu 2 bahita bapfa

Aho abanyonzi bagonjyewe hari amaraso barenzaho ibitaka(Photo:Igicumbi News

Ahagana saa Mbili za mu gitondo zo Kuri uyu wa Gatatu, Tariki ya 09 kamena 2021, nibwo imodoka iri mu bwoko bw’ivatiri(Voiture), yari itwawe na Nsengimana Gervais, yakoreye impanuka mu muhanda Kigali-Gicumbi igonga abantu babiri bahita bitaba Imana.

Igicumbi News yavuganye na Mukamuganga Esperance, wari uri kumwe n’abagonzwe atubwira ko Banyakwigendera bari abanyonzi bari bamutwaje imifuka irimo ibijumba babigemuye ku kigo cy’ishuri cya Muhondo, ubundi barenze mu masangano y’imihanda ya Rukomo binjiye mu murenge wa Kageyo hafi n’agahanda kajya Muhondo, mu karere ka Gicumbi, imodoka ibaturuka inyuma ihita ibagonga ako kanya bahita bapfa. Mu magambo ye ati: “Narindi kumwe n’abanyonzi babiri bari bantwaje imizigo turimo kuzamuka tuva mu Rukomo tugiye ku kigo cy’amashuri cya Muhondo, turenze ikorosi rya mbere uva mu Rukomo, ndeba inyuma mbona imodoka irikuza yiruka, nkikatisha amaso ndeba imbere iba inyuze ku kirenge iba ikubise uwa mbere iba ikubise n’uwa kabiri, imizigo n’ amagare bari basunitseho birenga mu ishyamba nsigara numva nataye umutwe Polisi iba irahageze”.

Uwera Josiane ushinzwe imari n’ubutegetsi, mu murenge wa Kageyo, yemereye Igicumbi News ko iyo mpanuka yabaye ikica abantu babiri, avuga ko kubijyanye n’icyateye impanuka hategerezwa ikizava mu iperereza rya Polisi. Ati: “Mu gihe dutegereje icyo Polisi itangaza kuri iyi mpanuka ntago twavuga ko harikindi cyaba cyayiteye”.

Uwera Kandi yakomeje agira inama abantu bose bakoresha umuhanda. Yagize ati: “Kera bajyaga bavuga ko umuhanda atari umuharuro, abagenzi ntibakwiye kugenda mu muhanda uko biboneye, abatwara ibinyabiziga nabo bagomba kujya bagenda mu muhanda neza kuko umuhanda ni uwa buri wese haba ku abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, ubwo rero iyo bagenzemo batubahiriza amategeko y’umuhanda bafite umuvuduko banarangara bitera impanuka”.

Abahatakarije ubuzima ni Kamegeri Jean Pierre wari ufite imyaka 37 na Kubwimana Emmanuel wari ufite imyaka 27.

Reba uko Madamu Esperance asobanura iby’iyi mpanuka:

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV:

 

About The Author