Gicumbi: Imodoka yagonze umumotari bimuviramo gupfa

Niyoyita akimara gukora impanuka(Photo:Courtesy)




Umumotari witwa Niyoyita Eugéne yagonzwe n’imodoka ya Company yitwa Ayateke ikora ibijyanye n’amazi bizakumuviramo gupfa. 

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa kane Tariki ya 24 Werurwe 2022 ahagana saa yine z’amanywa ubwo umumotari  wavaga mu mujyi rwagati wa Gicumbi aho yaje kugera ahitwa Gacurabwenge hafi ya Sitasiyo ya Lisansi ihari agahura n’imodoka yakataga yerekeza kuri iyo Sitasiyo igahita imugonga.

 Amakuru Igicumbi News yahawe n’abo mu muryango we avuga ko umumotari akigongwa yahise ajyanwa kwa muganga yahise ajyanwa CHUK yagerayo bagahita bamujyana Ku bitaro byitiriwe umwami Faisal yagerayo naho bikanga ubundi agahita agarurwa ku bitaro bya Byumba arinaho yaguye kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 26 Werurwe 2022, mu masaha y’umugoroba.



Niyoyita yashyinguwe mu cyubahiro ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru Tariki 28 Werurwe 2022, aho yavukaga mu kagari ka Murama  mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi.

Niyoyita yashyinguwe mu cyubahiro
Umumotari witabye Imana

@igicumbinews.co.rw