Gicumbi: Imodoka yagonze umunyeshuri ahita apfa

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonze umwana w’umunyeshuri wari uvuye kwiga ahita yitaba Imana, yo iraguma iriruka ariko nyuma iza gufatwa.

Byabaye kuri uyu Gatanu, Tariki 05, Werurwe, 2021, bibera mu murenge wa Bwisige, mu karere ka Gicumbi, nibwo iyo modoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonze umwana w’umunyeshuri wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Gihuke, ahita yitaba Imana.

Umwana yari utuye mu mudugudu wo Kuwindege, akagari ka Gihuke, umurenge wa Bwisige, mu karere ka Gicumbi.

Ubuyobozi bw’akagari ka Gihuke kabereyemo impanuka bwabwiye Igicumbi News ko imodoka y’uwitwa Nyirimanzi Gaston, yagonze umwana witwa Niyonzima Patrick, agahita yitaba Imana, yari afite Imyaka 7, ni mwene Habamahirwe Jean De Dieu na Dusabimana Jeanne.

Umunyamabangashingwabikorwa w’ako kagari Muragijimana Jean Damascene, yakomeje abwira Igicumbi News ko ku wa gatanu ahagana saa kumi ni mwe n’igice aribwo iyi mpanuka yabaye, bahita babimenya baratabara, basanga imodoka igonze uwo mwana ihise yiruka yerekeza Nyagatare, ngo bakomeje kuyirukaho bafata purake za yo ubundi bahita baziha inzego z’umutekano kugirango ziyikurikirane. Ati: “saa kumi n’imwe z’umugoroba, nibwo twamenye ko Niyonzima Patrick yitabye Imana azize impanuka, duhita tujya aho iyo mpanuka ibereye dusanga umurambo uraho wagongewe ariko dusanga iyo modoka yikomereje, ariko twahasanze abaturage batubwira ko iyo modoka bayirurikiranye bayirukaho bakabona purake yayo ariyo RAD 410 D, duhita tubimenyesha inzego z’umutekano kugirango baze kureba icyo kibazo.”

Nyuma iyo modoka yaje gufatwa ijyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Jean Damascene yihanganishije umuryango wa Niyonzima, anagira inama ababyeyi kujya babwira abana babo gushishoza igihe bari mu muhanda bakitondera ibinyabiziga igihe bavuye kwiga kuko bitera impfu zitungiranye ndetse abashoferi nabo bagatwara bigengesera icyatuma habaho impanuka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa ku Bitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma.

Gasangwa Oscar/Igicumbi News