Gicumbi: Imodoka yakoze impanuka irenga umuhanda umwe mu bari bayirimo ahita apfa

Kuri uyu wa kane Tariki ya 15 ukwakira 2020, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba, ikamyo ya Company y’ubwubatsi (Fair Construction) irimo gutunganya umuhanda wa kaburimbo mu karere ka Gatsibo, yari twawe na Kayanza Jean yaturukaga mu isantere y’umurenge wa Muko, Mu karere ka Gicumbi, igana mu Murenge wa Muhura, mu karere ka Gatsibo, yarenze umuhanda mu bantu batanu bari bayirimo, hapfuyemo umuntu umwe witwa Rwamweja Innocent naho uwitwa Nkeshimana Jean arakomereka ajyanwa kwa muganga.

 

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Kayiranga Theobard yabwiye Igicumbi News ko iyi mpanuka bacyeka ko ishobora kuba yatewe n’umuduko mwinshi. Ati: “Nibyo impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, gusa icyigagarara nuko icyatumye iyi mpanuka iba bishobora kuba ari umuvuduko”.

Theobard Kandi yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwirinda gukoresha umuvuduko mwinshi. Agira ati: “Mubyukuri abatwaye ibinyabiziga bakwiye kujya bitwararika bakagenda k’umuvuduko ukwiye utari mwinshi kubera ko atari byiza gutwara ukoresheje umuvuduko mwinshi”.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi NewsÂ