Gicumbi: imvura ivanze n’umuyaga yasambuye igisenge cya stade

Kuri uyu wa mbere mu masaha ya ni mugoroba mu karere ka Gicumbi haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga isambura igisenge cyose cya stade ya Gicumbi kiraguruka  kigwa mu ishuri rya king Salomon Academy hejuru y’ubwiherero ndetse n’ishuri.

igicumbinews.co.rw yaganiriye na Mukundituze Genevieve umwe mubari ku kibuga imvura igwa atubwira uko byagenze.

Yagize ati ” twari turi ku kibuga abakinnyi bari mu myitozo ,mu masaha ya saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba hagwa imvura nyinshi ivanze n’umuyaga igurukana igisenge cyose cya stade kigwa mu ishuri riri nyuma yayo ryitwa King Salomon Academy ubundi gisenya ubwiherero n’ishuri”.

Perezida wa Gicumbi Fc Urayeneza John nawe wari urimo kureba imyitozo y’ikipe nawe yahamije aya makuru abwira Igicumbinews ko mubari muri stade nawagize ikibazo.Ati” nibyo Gicumbi haguye imvura nyinshi igisenge cya Stade cyigwa ku ishuri riri nyuma gusa kugeza aka kanya ntawigeze ahagirira impanuka”.

Twavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix kugirango atubwire icyigiye gukorwa kugirango isanwe atubwira ko aya makuru atarayamenya.

Ariko Urayeneza John aravuga ko kuri uyu wa Kane bagiye kwicarana n’akarere gafite mu nshingano iyi stade kugirango harebwe ibyangiritse ndetse bige kuburyo yasanwa.

Yagize ati” byabaye mukanya inzego zibishinzwe ziba zatanze amakuru birumvikana Stade y’akarere ntiyabaho ntakintu na kimwe kiyirimo ejo turaganira turebe uko yasanwa”.

Ubusanzwe ibigaragarira amaso nuko stade ya Gicumbi ishaje,Mu mwaka ushize nibwo hari hatangajwe ko iyi stade igiye kuvugururwa gusa kugeza ubu ntakirakorwa. Umuyobozi wa Gicumbi Fc aravuga ko nabo bagitegereje.” ntabwo nababwirango gahunda yaragiye, yari inkunga y’igihugu cya Maroc ,inkunga aba ari inkunga ubwo dutegereje ubivugiza bwa Federation nta byinshi nabivugaho”.

Bamwe mu bafana ba Gicumbi Fc bavuga ko stade yasanwa kuko babona ko isaha ku isaha ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga dore ko umwaka ushize hari igihe igice cyayo kimwe kigeze gusaduka bityo bakavuga ko imirimo yo kuyivugurura yakwihutishwa.

Zimwe mu nyubako z’ishuri rya King Salomon Academy zangiritse

Igisenge cyose cyasambutse

desirebizimana@igicumbinews.co.rw

 

About The Author