Gicumbi: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba by’amashuri

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 werurwe 2022, imvura yaguye ahagana mu ma saa yine n’igice igahita mu masaha y’umugoroba yasambuye ibyumba 4 byo ku kigo cy ‘amashuri cya Nyabishambi kiri mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Mbarushimana Prudence, yahamije aya makuru.



Agira ati: “Ibyangiritse harimo ibyumba 4 byo ku kigo cy’amashuri cya Nyabishambi hakaba ni gikoni cya GS Nyabubare ,amabati yangiritse cyane “.

Mbarushimana kandi yakomeje avuga ko abanyeshuri bari bari muri ibyo byumba bahise bajya kugama mu bindi byumba by’amashuri bizima.



HAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News