Gicumbi: Imvura yasenye inzu igwira umwana ahita apfa
Mu Karere ka Gicumbi, imvura idasanzwe yaguye ku mugoroba wo ku wa 12 Ukwakira 2020 yasenye inzu, igwira umwana w’umukobwa w’amezi icyenda wa Bazizane Marie Louise ahita yitaba Imana.
Iyi mvura yasenyeye umuryango wa Bazizane utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha. Yanangije ibirimo urutoki ruhinze kuri hegitari 10, mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Ngange.
Inkuru y’akababaro yamenyekanye ku wa 14 Ukwakira 2020, ubwo amazi y’imvura yinjiye mu rukuta rw’inzu ya Bazizane ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, rurahirima rugwira umwana w’umukobwa wari urimo ahita apfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko ayo makuru yabagezeho, gusa agira inama abaturage yo kwita ku myubakire y’inzu ndetse bakita no kuzirika neza ibisenge ngo babashe guhangana n’ibiza mu gihe cy’imvura.
Yagize ati ‘‘Iyo nzu yasenywe n’imvura yaraye iguye, aho byagaragaye ko yari ifite umusingi w’amatafari, kubera ko hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi amazi yinjiyemo ntibabimenya kugeza ubwo imvura yaraye iguye yahiritse iyo nzu urukuta rukagwira umwana wari urimo agahita yitaba Imana.’’
Yavuze ko icyo bahora bakangurira abaturage ari ukwita ku myubakire, bagashyiraho umusingi ukomeye, mu gusakara bakazirika neza ibisenge, kugira ngo mu gihe imvura iguye inzu zidasenywa ku buryo bworoshye.
Yakomeje ati ‘‘Ikindi mbere yo kuryama cyangwa bagiye kugira aho bajya bagasuzuma neza ko inzu zabo zimeze neza.’’
Mu byangiritse kandi habaruwe urutoki rwari kuri hegitari hafi 10 zangijwe. Iyi mvura yanabonetsemo inkuba yangije bikomeye ibikoresho by’imirasire yo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabira, inasakambura igice gito cy’inzu zari zihari amabati yari ahasakaje arangirika.
Kugeza ubu Bazizane wagize ibyago inzu ikagwira umwana we bikamuviramo gupfa, umuryango we w’abantu batatu basigaye, wimuwe ujya gucumbikirwa ahandi mu gihe hategerejwe ko asanirwa inzu ye, akayisubiramo.