Gicumbi: Inkuba yakubise amatungo arapfa

Urugi rwakubiswe n'inkuba barusannye(Photo: Igicumbi News)

Kuri uyu wa Gatanu, Tariki 2 Mata 2021, nibwo imvura ivanze n’inkuba yaguye mu turere tugize intara y’amajyaruguru  ikangiza ibikorwa bimwe na bimwe.

Iyi mvura yaguye saa saba, mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Cyumba, akagali ka Muhambo umudugudu wa Cyiriba, inkuba irakubita yica Inka n’ingurube by’umuturage witwa Habineza Lambert ndetse n’inzu ye irangirika.

Habineza Lambert aganira na Igicumbi News, yavuze ko amatungo ye yapfuye ariyo yacungiragaho asaba ko yagobokwa. Ati: “Imvura irimo inkuba yatangiye kugwa saa saba kuzamura, imvura yishe inka, ingurube ndetse n’inzugi zose z’inzu zirameneka, ndifuza ko mwankorera ubuvugizi k’ubuyobozi bw’umurenge bukamfasha nkabona uko Nabaho”.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba, Mbonigaba Gatera Girbert, yabwiye Igicumbi News ko agiye gufashwa binyuze mu muganda. “Icyo kibazo twakimenye kandi uwo muturage tugiye kumufasha binyuze mu muganda w’abaturage, dufatanye nawe kugirango afashwe nk’unuturage wacu”.

Gitifu ashishikariza abaturage ko bakwiye kujya bashinganisha ibikorwa byabo kugirango nibajya bahura n’ibibazo bajye babona uko babona ubufasha, buturutse kuri Leta kandi iyo ugize Ikibazo utabigizemo uruhare leta igufasha 40% kubyangiritse.

Akavuga ko uwo muturage atari yarashinganishije amatungo ye mu bwishingizi.

Kandi hano hasi wumve uko uwo umuturage n’ubuyobozi bubisobanura:

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News