Gicumbi: Inkuba yakubise umuntu ahita apfa inangiza bimwe mu bikorwaremezo by’amashanyarazi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu Tariki  23 Mata 2020 , Mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi haguye imvura nyinshi ivanzemo n’inkuba ikubita umuntu umwe ahasiga ubuzima ni mu gihe mu Murenge wa Nyamiyaga muri aka karere yangije imiyoboro yaho y’amashanyarazi.

Igicumbinews.co.rw, yavuganye na Kayiranga Theobard umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko yemeza aya makuru avuga ko umuntu wishwe n’inkuba yari umudamu.Ati”Nibyo Koko umudamu witwa Ntamahungiro Theophila wari utuye mu kagari ka Nganjye umudugudu wa Gasharu yitabye Imana akubiswe n’inkuba ,akaba yasize abana ba 2 bakiri bato “.

Igicumbi News kandi yavuganye na Ngendahayo chrysologue ushizwe gucunga umutungo mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Gicumbi avuga inkuba yakubise ikangiza imwe mu miyoboro y’amashanyarazi yo mu murenge wa Nyamiyaga.Ati”Nkuko amakuru ari kuvugwa nibyo Koko guhera ejo hashize mu ma saa kumi, isantere ya Kagamba n’ibice biyegereye nta muriro bafite ,twagerageje kugera yo dusanga hari utwuma inkuba yakubise bibangombwa ko tujya kudushaka tukaba tubizeza ko Tariki 25 Mata 2020 umuriro uzaba wabonetse”.

Nimu gihe Isantere ya Kagamba ari imwe mu ma santere yo mu karere ka Gicumbi arimo kugenda aterimbere cyane k’uburyo abahatuye basaba ko babona umuriro vuba bakava mu kizima.

Minisiteri y’imicungire  y’ibiza mu Rwanda iravuga ko imvura iheruka kugwa yishe abantu 12 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe(Meteo Rwanda), kiraburira abaturarwanda kibasaba kwitwararika aho kivuga ko iyi mvura izakomeza kugwa kugeza mu mpera z’uku kwezi  kand ikazaba ari nyinshi kurenza iheruka kugwa.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News