Gicumbi: Inshingano nyinshi zatumye Umukinnyi wa Filime akaba n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima yibagirwa igihe yavukiye
Hejuru ku ifoto ni Mudidi ari kumwe n’abakozi bakorana ku kigo nderabuzima cya Gisiza(Photo:Courtesy)
Ku cyumweru gishize tariki ya 07 Kanama 2022, nibwo
Habiyambere Emmanuel, uzwi ku izina rya Mudidi yakorewe ibirori bya gatangaza ku isabukuru ye y’amavuko nyamara we akaba yatangarije Igicumbi News ko yari yaribagiriwe umunsi yavukiyeho kubera inshingano nyinshi yahawe harimo no kuba umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisiza, giherereye mu murenge wa Rukomo, mu karere ka Gicumbi, Kandi uyu Mudidi abenshi bakaba bamuzi muri Filimi y’uruhererekane yitwa Menyawirinde.
Habiyambere Emmanuel uzwi nka Mudidi ati: “Sha urumva nari mfite isabukuru y’amavuko ariko sinabyibukaga ntakubeshye kubera nanjye ndi mubantu bikundira kwibagirwa kuko kino cyumweru nari mfite Inama na FPR ku kagari nyijyamo rero nyivamo nsubira ku ivuriro ngiye gukemurayo ikibazo ariko bampamagaye banjijisha ari amacyericyeri yo kugirango bantungure kuko njye ntabwo nabitekerezaga ubwo naramanutse ngezeyo nsanga bateguye barantunguye nyine ngwa mu kantu nanjye kabisa nuko nafashwe rero kabisa ikirori bihera gutyo kirashyuha nyine kabisa kuburyo bitewe n’imitegurire sha ntakubeshye n’iyonka iri mu bitaro yari ihari kabisa”.
Mudidi yatangaje ko nyuma y’iyi sabukuru ahishiye byinshi abakunzi aho aza gutangaza gahunda afitanye n’umukunzi we harimo niyo kubana akaramata kuko nawe abona ko iminsi irimo imugendana ndetse uyu Mudidi yavuze ko nubwo afite inshingano zitoroshye ariko muminsi micye kubamukunda muri Filime bararikiwe kubona ibyiza.
Mudidi Tariki ya 07 Kanama 2022 yasize yujuje imyaka 30.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: