Gatsibo: Inzu y’umuturage yahiye ibyari birimo byose birakongoka
Inzu y’umuturage witwa Mukakazuzi Béatrice uri mu kigero cy’imyaka 61 wari urimo kwitegura ubukwe bw’umuhungu we yahiriyemo ibikoresho bifite agaciro ka milliyoni eshatu n’ibihimbi mirongo icyenda(3,090,000 Frw). Harakekwa ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’ibisiga byakiniye ku nsinga z’amashanyarazi bigatera gukoranaho ku insingi.
Ibi byabaye Ahagana saa munani zishyira saa cyenda zo kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2023, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo.
Amwe mu makuru Igicumbi News yahawe na bamwe mu batuye aho byabereye avuga ko iyi nkongi y’umuriro yari ifite imbaraga ariko k’ubw’amahirwe umukecuru uyituyemo bikaba byabaye adahari.
Igicumbi News yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagisozi, Zacharie yabwiye Igicumbi News ko iyi nkongi yatewe n’ibisiga byakandagiye ku nsinga z’amashanyarazi ajyana umuriro kuri urwo rugo.
Yagize ati: “Ni inkongi y’umuriro yabaye muri aya masaha ya saa munani ariko ikigaragara nuko byabereye kuri iyo nzu y’uwo mukecuru ariko icyabiteye ni Circuit kuko ibikona byari byaguye ku ipoto y’amashayarazi, REG imaze kubikuraho kwa kundi umuriro uza wirukanka uraza aba ariwo utwika inzu rero mu nzu harimo ibikoresho bimwe na bimwe byahiye birimo intebe ndetse harimo n’amafaranga ibihumbi mirongo icyenda byari muri kamarete yari kuzifashisha mu bukwe bw’umuhungu we yari afite ejo bundi gusa ntiyari ahari nta muntu wahangirikiye kereka Ibikoresho byarimo ndetse n’amabati yewe n’inzu yangiritse kuko hasigayeho agace gato k’inzu.”
Abajijwe niba hari ubufasha bushobora guhabwa uwo mukecuru kugirango abone aho yaba arambitse umusaya Gitifu wa Nyagisozi yasubije.
Agira ati: “Inyubako twayijimije ntabwo yaguye gusa igisigaye hari inzu z’ir’inyuma yayo zitahiye, ahantu ho kuba ntakibazo ni ukahakora isuku ikindi Kiraba gisigaye ni ukureba uko twabona uko twamushakira ibyangombwa akaba yayivugurura kuko amabati niyo yangiritse hejuru inkuta zo ziriho ntabwo ari ikibazo kuba yabura ahantu aba.”
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwavuze ko bugiye gushakira uyu muturage amaboko y’umuganda binyuze muri bagenzi be ariko bunasaba abaturage kujya bashakira ubwishingizi inzu zabo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha & Évariste Nsengimana/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: