Gicumbi: Ishimwe rya Musenyeri Nzakamwita umaze imyaka 50 yiyeguriye Imana(Arasaba n’imbabazi)

Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Seleveriyani, yatanze ubutumwa bw’ishimwe, ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 abaye umusaserodoti na 25 abaye Umwepisikopi.



Kuri iki cyumweru, Tariki  11 Nyakanga 2021, nibwo nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita, uyobora Diyoseze ya Byumba, yagize isabukuru y’imyaka 50, abaye umubupadiri harimo n’imyaka 25 y’Ubwepisikopi.

Igicumbi News yavuganye na Musenyeri Nzakamwita  avuga ko yishimiye kumara imyaka 50 yihaye Imana, nubwo icyorezo cya Coronavirus cyamuzitiye mu ugutumira abantu kugirango bizihize ibi birori. Ati: “Icyorezo cyatubujije gutumira abantu twabikoreye mu rugo ,ubupadiri nabubonye Muri 1971 ubwesipikopi nabubonye muri 96”.




Nzakamwita yakomeje ashima Imana, anasaba imbabazi kubyo atabashije gutunganya. Ati: “Ndashimira Imana Kuri ibi byose yanshoboje na nayisaba imbabazi kubyo ntabashije gutunganya”.

Muri iyi myaka yose yiyeguriye Imana, yasabye abakirisitu gukora ibyiza kuko aribyo bibabashisha kwegera Imana. Ati: “Ari abonshinzwe n’abandi bangisha  inama, ni ugukomera ku mugambi w’Imana kuko Imana ibafitiye umugambi, Kandi uwo mugambi ni ukuba indahemuka no gukora icyiza badateshuka kuko niho bazabonera umugisha”.

Mu kiganiro twagiranye yasoje asaba abakirisitu gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ati: “Icyi cyorezo ntago tuzi iyo cyavuye ni ugusaba Imana ngo ikiturinde, ariko tukemera kubana nacyo dukora ibishoboka byose kugirango kitadutwarira ubuzima, ariko tugasaba n’Imana ngo cyiramutse kidukuye muri ubu buzima bw’igihe gito izatwakire mubayo tunakora ibyo dushinzwe muburyo tubishoboye”.

Nyiricyubahiro Musenyeri nzakamwita, Tariki 20 Mata, nibwo yujuje imyaka 78 y’amavuko.



Mukanya turakugezaho hano ikiganiro kirambuye twagiranye.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News