Gicumbi: Isoko rya Mulindi riherutse gutahwa abaricururizamo baravuga ko ritujuje ibyangombwa

Guverineri Gatabazi ari kumwe na Mayor Ndayambaje bafungura k'umugaragaro isoko rya Mulindi

Bamwe mu bacururiza mu isoko riciriritse rya Mulindi mu murenge wa Kaniga akarere ka Gicumbi, baravuga ko bugarijwe n’ibibazo by’imvura ibanyagiriramo no kutagira umuriro kandi abakiliya biyongera mu kabwibwi bavuye mu kazi, ibyo bavuga ko bibahombya bityo bagasaba ko ubuyobozi bwagira icyo bubafasha bigakemuka.

Ni mugihe ubuyobozi bw’umurenge wa Kaniga buvuga ko nubwo iri soko ryatashywe n’ubuyobozi bw’intara ku mugaragaro, ngo ariko ibibazo rifite byose birazwi ngo hategerejwe ubufasha bw’akarere gusa ntagihe buzabonekera gitangwa.

Iyi mpuruza y’abacururiza mu isoko riciriritse rya Mulindi ije nyuma y’aho mu byumweru bitatu bishize umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix bari barifunguye k’umugaragaro none bidateye kabiri  abaricururizamo batangiye kuvuga ko imyubakire ya ryo idasobanutse.

Musabiteka Olivia umuyobozi w’iri soko yabwiye Igicumbi News ko imvura yatangiye kugwa irimo kubanyagira ndetse bakaba nta n’umuriro bafite.Yagize ati: ‘’Turi kunyagirwa iyo imvura iguye amashayi atugeraho,bidasize ikidendezi kiza iyo imvura ihise, kutagira umuriro tugacana amatoroshi nabyo bidushyira mu gihombo, nubwo tutaratangira kwibwa ariko niho byototera bishyira’’.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga Bangirana Jean Marie Vianney yavuze ko kubufatanye n’akarere bagiye gukemura ibabazo abacuriraza muri iri soko bagaragaza.Ati: ‘’ Iri soko turyubaka ingengo y’imari yari ihari yari nke yagombaga kunganirwa n’umuganda igikorwa cyo gushyiramo umuriro cyari giteganyijwe ndetse no gushyiraho amabati akingira amashayi twakoze inyigo tuyishyikiriza ubuyobozi bw’akarere nubwo tutazi igihe bizabakemukira ariko biri mu byo akarere gateganya’’

Mu byumweru bitatu bishize nibwo umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix ari kumwe na Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney bafunguye ku mugaragaro isoko riciriritse rya Mulindi ryabatswe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo z’u Rwanda mu kiswe RDF COP rikaba ryaratwaye asaga Miliyoni 14 n’ibihumbi 860 by’amanyarwanda, ni muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho yo kwegereza ibikorwaremezo abaturiye imipaka kugirango bareke kurarikira ibyo hanze ndetse bahe agaciro ibikorerwa iwabo.

Imvura yatangiye kugwa irimo kunyagira abakorera muri iri soko

Twizeyimana Katonda Anastase/Igicumbi News

About The Author