Gicumbi: Isombe yari yivuganye abanyeshuri barenga 40 Imana ikinga ukuboko.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Ndayabana ruherereye mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru y’abanyeshuri barenga 30 baguwe nabi n’isombe bagaburiwe ku ishuri bikarangira bajyanwe kwa muganga.

Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Ndayabana, ruherereye mu murenge wa Bwisige,mu karere ka Gicumbi bacitse igikuba nyuma yaho abana babo bajyanwe mu kigonderabuzima cya Mukono nyuma yo kurya isombe ikabagwa nabi, bakaba basaba ko isombe batajya bayigaburirwa ku ishuri kuko isaba ubuhanga mu kuyiteka.

Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Igicumbinews yagize ati:” dufite impungenge z’abana bacu erega bashobora no gupfa, nkubu abana bacu babimye indangamanota ngo nuko twabuze amafaranga yo kubishyurira ngo barire ku ishuri, dukora uko dushoboye turayatanga ,none aho bakagaburiye abana bacu neza  bari kubagaburira isombe idahiye.”

Aba babyeyi bakomeza bavuga ko isombe itakagaburiwe abana babo kuko n’iyo bayitetse mu rugo bisaba kuyitondera.

“Buriya iyo sombe bayujujemo amazi,  isombe niyo bayitetse mu rugo tuba dufite ubwoba, rero bakagiye babagaburira indi ndyo.”

Undi ati :” ko abana se bagiye kwa muganga bavuga ko bariye isombe, n’ubu hari abari kugenda muri iri joro, gusa isombe yakavuye mu byo batekerwa pe!.”

Umuyobozi wa G.S Ndayabana Felix Rurimbya , avuga ko iki kibazo gishobora kuba cyatewe nuko abanyeshuri bataherukaga kurya isombe : “Mu gihembwe gishyize twarayitekaga tukayivanga mu bishyimbo nta kibazo byateraga , nuko ahari bari bamaze iminsi batayirya.”

cyakora uyu muyobozi akomeza avuga ko  abana bari bajyanwe kwa muganga ubu basubiye iwabo.

Kuva hatangira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, hagenda humvikana abana bavuga ko batekerwa nabi bijujutira uburyo bagaburirwa ibiryo bidahiye neza , bamwe bakaba basaba ko ibiryo bisaba kubitegurana ubwitonzi n’ubushishozi batakabigaburiwe ku ishuri cyangwa ngo bagaha  akazi abize iby’ubutetsi.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: