Gicumbi: Kaminuza ya UTAB yiteze umusaruro mu bufatanye na kaminuza z’Iburayi
Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba ivuga ko yiteze umusaruro uzava mu mushinga uhuriweho na kaminuza zo ku mugabane w’Uburayi ndetse na zimwe muri za kaminuza zo mu Rwanda.
Ni umusaruro uzabyarwa binyuze mu gusangira imfasha nyigisho ndetse n’abarimu ku mpande zombi bityo bikazafasha gusohora abanyeshuri bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo .
ERASMUS + N’umushinga wa komisiyo y’umuryango w’Uburayi , uhuriweho na za kaminuza zo ku mugabane w’Iburayi ndetse na za kaminuza zo mu Rwanda ugamije Kuzamura imyigishirize .
Kaminuza ya UTAB ni imwe mu muziteze kuvana umusaruro mu mikorere n’imikoranire n’uyu mushinga bishingiye ku mfashanyigisho no gusangira abarezi ku mpande zombi mu rwego rwo kurandura inzitizi zikigaragara ku isoko ry’umurimo.
Padiri Dokiteri Hakizimana Lucien, umwarimu muri kaminuza ya UTAB akaba ari nawe uhagarariye uyu mushinga muri iyi kaminuza ,avuga ko uyu mushinga uzatuma abanyeshuri bagira ubumunyeyi buri ku rwego rwo guhangana ku isoko ry’umurimo nta nkomyi .
Yagize ati:”icyambere uyu mushinga uzafasha abanyeshuri kugira ubumenyi bugezweho ku rwego mpuzamahanga bunakenewe ku isoko ry’umurimo ,kuko atazigishwa n’umwarimu wa UTAB gusa .”
Padiri Dokiteri Hakizimana avugako iyi mikoranire zongera umubare w’abanyeshuri batsindaga muri kaminuza ya UTAB.
Muri uyu mushinga hazavugururwa amasomo yari asanzwe yigishwa muri kaminuza ya UTAB ahuzwe n’ayaziriya kaminuza zikomeye ku mugabane w’Iburayi. Uretse kurushaho gutyaza ubwenge bw’abiga muri kaminuza zihuriye kumushinga wa ERASMUS +,hakazanashyirwaho integanyanyigisho nshya ,ndetse no kwiga hifashishijwe gahunda y ‘iyakure cyangwa “E-learning” mu ndimi z’amahanga .
Roberto Valentino uhagarariye uyu mushinga mu Rwanda ,avuga ko bahisemo gukorana na UTAB kubera ko ifite amashami ajyanye n’iterambere .Roberto Valentino kandi yemeza ko uyu mushinga kaminuza zo mu Rwanda hari inyungu zizawukuramo.
Yagize ati:”uyu mushinga uzafasha abarimu binyuze mu mahugurwa bazahabwa na kaminuza zo ku mugabane w’Iburayi,uwo mubano uzazamura ubumenyi bwabo mu myigishirize,ikindi kandi abanyeshuri bamwe bazagira amahirwe yo guhura n’abarimu b’Iburayi ndetse n’abandi bazajya babasanga mu Rwanda baje kubigisha,bazanungukira byinshi kandi mu buryo bwo kwiga muri muri gahunda y’iyakure.”
N’umushinga uhuriweho na Kaminuza eshatu zo ku mugabane w’Uburayi uyobowe na kaminuza ya Palma yo mu gihugu cy’Ubutariyani,kaminuza ya Cologne mu gihugu cy’Ubudage ndetse na kaminuza ya Liege mu Bubiligi.
Mu Rwanda izi kaminuza zizakorana na kaminuza ya UTAB, INES Ruhengeri ,IPRS Musanze na kaminuza y’Urwanda.
N’umushinga uzamara igihe kingana n’imyaka itatu ukaba uzatwara amayero asaga ihumbi maganacyenda .
Umwanditsi:Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw
Source:Radio Ishingiro