Gicumbi-Kaniga: Abariye inyama z’inka babeshywa ko yavunitse zabagarutse
Hari abaturage bo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bavuga ko baherutse kurya inyama z’inka ubu zikaba ziri kubagiraho ingaruka ku buryo bamwe bakiri kujya kwa muganga.
Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Mulindi bavuga ko kuwa Kabiri hari mugenzi wabo wabahamagaye ababwira ko inka ye yavunitse , maze bayigura ku bwinshi ku buryo n’abari badafite amafaranga ngo yabakopaga.
Umwe mu baturage bari gukora ku mudugudu w’icyitegerezo wa Kaniga, yabwiye Igicumbi News ko nta mafaranga yari afite ariko nyir’inka yemeye kumukopa ageze mu rugo amaze kuzirya atangira kumererwa nabi.
“Ati: namaze kuzirya mu nda hose haka umuriro, umubiri wose ucika intege n’umutwe urandya . Nagiye kwa muganga bampa imiti gusa ntabwo ndakira kandi hari n’ abandi bakiri kujya kwa muganga.”
Uyu kimwe na bagenzi be bavuga ko batitaye ku kumenya niba izo nyama zarapimwe cyangwa bitarakozwe.
Umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu kagari ka Mulindi Habimana Emmanuel, avuga ko nabo amakuru y’inyama zaguye nabi abaturage bayamenye bayabwiwe n’abari kubaka umudugudu w’ikitegerezo.
“Ati:nakurikiranye numva ko hari umugabo bivugwa ko yabaze inka inyama zayo zigira ingaruka ku baturage ariko ntituzi koko niba ariyo yateje ikibazo gusa hari abari kubikurikirana.”
Bamwe mu baturage izo nyama zagizeho ingaruka bavuga ko batazongera kurya inyama z’itungo batiboneye ripimwa.
@igicumbinews.co.rw
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: