Gicumbi: Menya icyatumye Padiri Rutsindintwarane Emmanuel yitaba Imana

Nyuma yuko Padiri Rutsindintwarane wari usanzwe ari Padiri mukuru wa Paruwasi Katederali ya Byumba, yitabye Imana byaje kumenyekana ko yishwe n’uburwayi.

Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Nzakamwita Sereveliyani yabwiye Igicumbi News ko Padiri Rutsindintwarane yapfuye yari yabanje kurwara ibicurane. ati: “Yazize uburwayi, kuko yabanje kurwara ibicurane ajya kwa muganga kwipimisha ko yaba ari koronavirusi(coronavirus) basanga atariyo, ariko babona mu maraso ye harimo akabazo, ajyanwa ku bitaro bya Roi Faisal, agezeyo biranga umutima urahagarara”.

Nyakwigendera Padiri Rutsindintwarane Emanuel watabarutse Tariki ya 28 ukuboza 2020, yitabye Imana yari afite imyaka 62 .

Kumushyingira biteganyijwe tariki ya 02 Mutarama 2021,  muri Paruwasi Katedrali ya Byumba, kuva saa tatu kugeza saa tanu ni ukumusezeraho bwa nyuma, saa tanu ni igitambo cya misa yo kumusabira.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News