Gicumbi: Polisi yafashe abakekwaho gusambanya abakobwa 2 ku ngufu babasanze mu nzu

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi, bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu Murenge wa Byumba. Ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri nibwo byamenyekanye ko abantu bataramenyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 20, barabasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abasore babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi.

Yagize iti “Twafashe Niyomugisha Issa na Ufitinema Jacques bakekwaho guhohotera abakobwa babiri bo mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Byumba. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.”

@igicumbinews.co.rw