Gicumbi: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gukubita umukobwa uvuga ko yagiye atotezwa bamwita umututsi

Amizero aravuga ko yakubiswe umugeri ku ijisho(Photo:Internet)

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yataye muri yombi Ndayisenga Paul, ukekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace wo murenge wa Rushaki, mu karere ka Gicumbi.

Byatangiye Amizero Grace yandikira umunyamakuru wa BTN TV, Ibarushimpuhwe Bihoyiki Kevin Christian, amubwira ko uyu Paul yamuhohoteye ariko ntafatwe ngo akurikiranwe, nibwo ubu butumwa uyu munyamakuru nawe yahise abushyira k’urukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa kane Tariki 7 Mata 2022, aho Polisi yahise isubiza ivuga ko iki kibazo igiye kugikurikirana.

Amizero Grace muri ubwo butumwa avuga ko Mama we afitanye amakimbirane amaze igihe na Nyina wabo ndetse na Papa wa Ndayisenga ashingiye ku mitungo kuko hari n’urubanza bari kuburanamo m’urukiko. 

 

Ubutumwa Kevin yashyize kuri Twitter

Uyu mukobwa avuga ko yakuze uwo muryango umutoteza ngo ni umututsi, akavuga ko Tariki 28 Werurwe 2022 we na nyina babagabyeho igitero mu rugo ngo kugirango babice bazatware iyo mitungo ariko bakakirokoka, agakomeza avuga ko Tariki 05 Mata 2022, yahuye na Ndayisenga Paul ku manywa y’ihangu akamukubita umugeri mu jisho agamije kurikuramo bikamutera gukomereka cyane.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 08 Mata 2022, Polisi ibyutse itangaza kuri Twitter ko yataye muri yombi Ndayisenga Paul.

Mu butumwa bugira buti: “Mwaramutse,Twafashe Ndayisenga Paul ucyekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace. Byabereye mu Murenge wa Rushaki, Akarere ka Gicumbi.Ucyekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe harimo gukorwa iperereza”.

@igicumbinews.co.rw