Gicumbi: Ubuyobozi burimo kurangisha uwataye amafaranga

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa kane Tariki 08 Kanama 2024 n’Ubuyobozi bukuru bwabinjira n’abasohoka mu gihugu cy’u Rwanda, rivuga ko ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, uherereye mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi hatowe amafaranga Tariki ya 02 Kanama 2024, ariko nyirayo akaba atazwi.

Uru rwego ruvuga ko uwaba yarataye amafaranga kuri ayo matariki yakwegera ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka agahabwa amafaranga ye. Ukeneye ibindi bisobanuro agahamagara kuri telefone: 0722173371 cyangwa akabandikira kuri E-mail: Pro@migration.gov.rw




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku igicumbi News Online TV:

About The Author