Gicumbi: Ubuyobozi bwiyemeje gukemura ikibazo cy’umugore ushinja umuyobozi w’ikigo cy’ishuri kumusaba ko basambana yakwanga agahita amurandurira imyumbati

Tariki 19 Werurwe 2021, nibwo Igicumbi News, yasohoye inkuru y’umugore witwa Ingabire Aime, utuye mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Bwisige, akagari ka Gihuke, wavugaga ko yaranduriwe imyumbati, agashinja umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali ko ariwe wabikoze nyuma yuko amusabye ko baryamana, kugirango agume guhinga mu murima w’icyo kigo, umugore akaza kumuhakanira, ubundi ngo akabimenyesha ubuyobozi bw’akagari ntibagire icyo babikoraho.

Ni ibirego Umuyobozi w’icyo kigo, Kadandara Cyprien yahakanye yivuye inyuma akavuga ko uwo mugore agamije kumuharabika.

Soma inkuru twari twabagejejeho:

Gicumbi: Umugore arashinja umuyobozi w’ikigo cy’ishuri kumusaba ko basambana yabyanga agahita amurandurira imyumbati

Mu nkuru iheruka twari twabemereye ko tuzavugisha abandi bantu barebwa n’iyi nkuru ndetse tukanavugisha inzego zisumbuyeho.

Bamwe mu baturage baturiye aho uwo murima uherereye babwiye Igicumbi News ko nabo babonye iyo myaka ya Ingabire Aime irandurwa ndetse irandurwa n’ubuyobozi bw’ikigo bwifashishije abanyeshuri, bakavuga ko uyu mugore yari asanzwe ahinga muri uwo murima w’ikigo na mbere igihe umugabo we Nsekanabanga Ildaphonse yayoboraga icyo kigo, yaza gusimburwa n’uwo Kadandara nabwo agakomeza kuhahinga.

Umwe mu bagize komite nyobozi y’ababyeyi ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali, Bagiruwubusa David, yabwiye Igicumbi News, ko bari barandikiye Aime ibaruwa imuvana mu mutungo w’ikigo, ariko ko iyo baruwa yari iyo kumumenyesha ko agomba kuva mu murima w’ikigo, ariko bamaze kumva ko yaranduriwe imyaka bahise bajya kureba icyo kibazo basanga koko imyumbati yaranduwe, ariko ngo nka komite bagiye kuzakora inama barebe icyakorwa kuri icyo kibazo. Ati: “Twari twarandikiye uwitwa Ingabire, nka komite y’ikigo imuteguza kuva mu mitungo y’ikigo kuko natwe turi gutegenya kujya duhingamo ibihingwa, kuko haje gahunda yo kujya tugaburira abana ku ishuri, ariko tumaje kumenya ko ubuyobozi bw’ikigo bwamuranduriye imyumbati kandi bitari ngombwa, turi gupanga inama nka komite y’ababyeyi kugirango twige kuri icyo kibazo turebe icyakorwa”.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige, Ndizihiwe Cyriaque, avuga ko icyo kibazo bakimenye, ariko ko bagiye kugikurikirana kuko umuntu waranduye imyaka agomba guhanwa n’amategeko, ariko ko ibyo byo kuba yaramusabye ko baryamana niba Aime abifitiye ibimenyetso bikaba aribyo byatumye amarandurira imyumbati nabyo ko bazabicukumbura kugirango bamukemurire ikibazo, kandi akaba agiye no gukurikirana impamvu yatumye ubuyobozi bw’akagari butamukurikiranira ikibazo. Ati: “Icyo kibazo twarakimenye ariko tugiye kugikurikirana turebe impamvu yatumye arandurirwa imyumbati, ariko niba Aime afite ibimenyetso by’uko Kadandara yamusabye ko baryamana kugirango agume guhingamo byadufasha mu iperereza ariko turagikurikirana kuko nicyo dushinzwe”.

Amakimbirane y’aba bombi yatangiye gututumba Tariki 08 Werurwe 2021, igihe iyi myaka yarandurwaga.

Gasangwa Oscar/Igicumbi News