Gicumbi: Umubyeyi ararangisha Umwana we w’umukobwa waburiwe irengero amaze gufatwa ku ngufu

Umwana wabuze n'umubyeyi we(Photo:Igicumbi News)

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igicumbi News, Kuri uyu wa gatandatu Umubyeyi w’uyumwana avuga ko yamuburiye irengero ubwo yajyanywaga kwa muganga amaze gufatwa ku ngufu, avuga ko ahageze yafatishije ibizamini mu gihe bakibitegereje agahita amubura, akavuga ko habayeho akagambane kugirango uyu mwana atandukanywe n’umubyeyi we.

Umubyeyi w’uyu mwana mu mvugo ye irimo n’akababaro kenshi ati : “Nitwa Nyirahabimana Claudine, ntuye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba, Akagali ka Nyamabuye Umudugudu w’Umurara, Nabuze umwana wanjye w’umukobwa ufite imyaka 17 yitwa UWANYIRIGIRA Anita, yabuze Tariki 07 ukuboboza 2020, yabuze nyuma yo gusambanywa n’umusore w’imyaka 25 ariko bikimara Kuba umukobwa wanjye yanze kwemera ko Koko yasambanyijwe, gusa njye nk’umubyeyi w’umwana nagize amakenga biba ngombwa ko mujyana kwa muganga, twageze kwa muganga bansaba ko mbanza kujya kunyura Kuri RIB kugirango bampe icyemezo,twagarutse kwa muganga n’ijoro kuko twahageze saa yine z’ijoro (22h00), gusa kubera ko kwa muganga hariyo abarwayi benshi twe twakiriwe nka saa munani zo mu urukerera, byatumye turarara mu bitaro, bukeye mu gitondo kwa muganga bansabye Transfer Kandi n’umurwayi bamubona ariko kubera nta murwayi narinjyanye nahise nsubira kumuzana ngo mbashe kubona transfer”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bageze ku muhanda umwana yamwibukije ko yibagiwe ikarita ya Mituweli ye mu cyumba aho baraye asubiye kuyireba agarutse aramubura. Ati: ” Twagiye gushaka transfer tugeze ku muhanda umwana yanyibukije ko nibagiwe mituweli ye n’irangamuntu aho twaraye, nahise nsubirayo nuko ngarutse ndamubura, nahise mbaza umusekirite wari hafi aho niba nta mwana abonye ambwira ko amubonye arimo kwiruka cyane ko wenda ashobora kuba agiye kugura bombo, gusa yahise anambwira ko akurikije uko yirukaga ntapfa kumufata kuko yirukaga cyane, ubwo nahise numva nshanganyukiwe nuko nsubira inyuma, njya kwa Dogiteri ngo mubwire uko bigenze, yambwiye ko mpita njya Kuri RIB nkavuga uko bigenze, Kuri RIB bangiriye inama yo kujya gutanga itangazo Kuri Radiyo, naratashye nkomeza no kugenda nshakisha umuhisi n’umugenzi ariko umwana nkomeza kumubura”.

Uyu mubyeyi  avuga ko niba uyu mwana yaragize ubwoba agatoroka we amukunda ko Kandi agarutse yakwakirwa neza mu muryango. Ati: “Ubwo twari tukiri kwa muganga hari umwe mu babyeyi twari kumwe ntamenye twicaranye yaravugaga ngo ari kugira umwana inama ko ari nkawe yatoroka akigendera ko atari umwana wo gufatwa ku ngufu ndetse ko agiye byatuma nyina adafungisha umusore, rero nabyo mbitekerezaho ko byaba byaratumye umwana agira umutima mubi wo gutoroka ariko aho ari rwose aramutse agarutse yakwakirwa mu muryango kuko simwanga”.

Kubura amafaranga ibihumbi birindwi byo gutanga itangazo Kuri Radiyo biri mu byatumye uyu mubyeyi adatanga itangazo, ikindi Kandi uyumwana mwanenya nuko yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza Kuri EAR Byumba ndetse akaba yaraterwaga inkunga n’umuryango wa Compassion International ufasha abana wo kuri Paroisse ya EAR BYUMBA.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’uyu mubyeyi avuga ko uyu mwana yabuze ya mbaye Ijipo y’ishuri ya kotoni(Coton), umupira w’umuhondo uriho imashini imbere ndetse n’inkweto za bodaboda
Avuga ko Kandi Umubyeyi cyangwa umugiraneza waba afite uyu mwana yamubaha cyangwa akabamenyesha bakaza kumutwara.

Inyandiko Igicumbi News ifitiye kopi zirimo urwandiko rwa RIB uyu mubyeyi  yahawe kugirango hiyambazwe Abaganga bapimwe unwana ndetse harimo n’urwo umwana bamusuzumiyeho ariko bataramuha ibisubizo.

Uwakumva ko uyu mwana hari aho ashobora kuba  yaramubonye  cyangwa uwamubona yakwiyambaza nimero ya Papa we ariyo: +250726719915.

Kanda hasi urebe uko uyu mubyeyi abisobanura kuburyo burambuye:

Niyonizera Emmanuel/Igicumbi News

Video:BIZIMAMA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibindi biganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: