Gicumbi: Umubyeyi utaramenyekana yataye uruhinja mu rugo rw’umuntu
- Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 ukuboza 2020, nibwo mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Shangasha, mu kagari ka Nyabubare, mu mudugudu wa Bukamba, hatoraguwe uruhinja ruri mu kigero cy’amezi ane aho rwasanzwe mu rugo rw’umuntu, uwarutaye akaba ataramenyekana.
Nyuma yuko rutoraguwe imbere y’umuryango w’umusore, umwarimukazi witwa Musanabera Immacule usanzwe utuye mu mudugudu byabereyemo akaba anatuye mu rugo rwatawemo yahise yiyemeza kururera.
Musanabera yabwiye Igicumbi News ko ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa mbere yosohotse akahasanga uruhinja ruri rwonyine. Yagize ati: “Nagiye hanze nkisohoka mbona umwana kuri fondasiyo uruhande rwe hari agashakoshi karimo utwenda twe umwana ndamufata tubura uwamuhataye kugera nubu, Gusa nabigejeje ku buyobozi buramfasha tumujyana kwa muganga dusanga ntakibazo afite, ubu ubuyobozi bwahise bunyemerera ko buzajya bumba hafi bukamfasha kubona ibikenerwa kugirango umwana amererwe neza”.
Akomeza avuga ko hari urwandiko yabonye hafi aho ruvuga ko uwamutaye yaba yabikoze kubera kubura ubushobozi bwo kumurera. Ati: “Ikindi nuko ubu narebye muri ako gashakoshi nsanga harimo agapapuro kanditseho ngo mwana wanjye ndagukunda ariko kubera ubushobozi simbashije kukurera, reka nkushyire aha umugiraneza uzakumbonera azagukurikirane, hari hananditseho ko uyu mwana yitwa Kamikazi”.
Ibi Kandi byemejwe n’Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Shangasha, Rwitare Lambert, yemeje aya makuru abwira Igicumbi News ko harimo gushakishwa uko uwatoraguye uru ruhinja yafashwa. Agira Ati: “Ayo makuru niyo!, umwana yasanzwe kuri fondasiyo ajyanwa kwa muganga dusanga ntakibazo afite, ubu turi kureba uko twafasha uyu mubyeyi ndetse tunamukorera ubuvugizi kugirango uyu mwana yitabweho bihagije”.
Rwitare kandi yakomeje agira inama abantu kubyara abo bashoboye kurera. Ati: “Mu gihe hari umuntu ugiye gukora igikorwa cyatuma abyara, yakagombye kumva ko agomba kurera uwo mwana yabona bidashoboka akabireka kuko kubyara umwana ntumurere aba ari ubunyamaswa, Kandi bigatuma adahabwa uburenganzirabwe bwo kurerwa, Kandi umwana ari umuziranenge ntakosa aba yakoze, kumva ko ugiye kubyara umwana uzarerwa n’undi munyarwanda utazi, uba wikunze kurusha uko ukunze uwo mwana ahubwo wareka izo ngeso zatuma umubyara, rero abantu bareke tugire umutima wa kimuntu duhe agaciro ikiremwamuntu”.
Musanabera watoraguye uyu mwana asanzwe ari umurezi wigisha kuri GS Nyabishambi iherereye mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi, umwuga ahuriyeho n’umugabo we.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News