Gicumbi : Umubyeyi yibarutse abana 3 bavuka batagejeje igihe

Kuri uyu wa Gatandata, Tatiki ya 23 Mutarama 2021, umubyeyi witwa Mukankwaya Liberatha utuye mu murenge wa Shangasha, akagari ka Kitazigurwa, Umudugudu wa Ntomvu, mu karere ka Gicumbi, yibarutse abana ba 3 ariko bavuka batagejeje igihe kuko bavukiye amezi 8 n’icyumweru 1.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukono giherereye mu murenge wa Bwisigye, mu karere ka Gicumbi, arinaho abana bavukiye, Uwambaje Angelique, yabwiye Igicumbi News ko aba bana bavutse batagejeje igihe ariko ko bahise bajyanwa ku bitaro bya Byumba kugirango bitabweho. Ati: “Nibyo uyu mubyeyi yabyaye abana batatu gusa bavutse batagejeje igihe kuko bavukiye ibyumweru 33, tukibibona gutyo twahise tumwohereza ku bitaro bikuru bya Byumba kugirango abo bana bakurikiranwe bitabweho”.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba Dr. Uwizeye Marcel yabwiye Igicumbi News ko abo bana barimo kwitabwaho neza ndetse ko nibamara kumererwa neza bazakorerwa ubuvugizi bagafashwa dore ababyeyi babo basanzwe badafite ubushobozi. Ati: “Iyo abana bavutse batujuje igihe bitabwaho, tugiye gukurikirana turebe ikibazo cyabayeho turebe ibibura hanyuma uwo mubyeyi afashwe ndetse abe yakorerwa ubuvugizi kugirango abo bana bakomeze bitabweho”.

Amakuru Igicumbi News yamenye ku mibereho y’uwo muryango nuko umugabo w’uwo mubyeyi wibarutse abana batatu ari umurezi, umuryango wabo ukaba usanzwe nta mukoro ahagije ufite.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News