Gicumbi: Umucungagereza yarashe mugenzi we ahita apfa

Gereza ya Gicumbi(Photo:IGIHE)

Mu ijoro ryo ku wa kane Tariki ya 03 Werurwe nibwo Umucungagereza yarashe mugenzi we bakorana kuri Gereza ya Gicumbi iherereye mu murenge wa Miyove agahita ahasiga ubuzima.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko hari umukobwa w’Umucungagereza w’umukobwa wari urwaye ubundi bagenzi be b’abakobwa babiri bajya kumusura hashize akanya hinjira uw’umusore arangije ahita arasa umwe muri aba bakobwa wahise ajyanwa mu bitaro aza kwitaba Imana.



Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS), SSP Pelly Gakwaya yabwiye IGIHE ko iyi ari impanunka kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko icyabaye atari ukurasa kubera ko haba uwarashe n’uwishwe nta n’umwe wari ufitanye ikibazo n’undi.

Ati: “Ikindi ni uko bari basanzwe babanye neza kandi abakozi mu kazi kabo ka buri munsi bahabwa amabwiriza nubwo haba habayeho ikibazo cy’impanuka”.



Gusa amakuru Igicumbi News yakuye ku bari kuri Gereza ya Gicumbi tudashobora gutangaza byimbitse kubera ubuziranenge bwayo kuko   atandukanye n’ayo Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa(RCS) rwatangaje tukaba dutegereje ibizava mu iperereza tukazabibagezaho.



@igicumbinews.co.rw

About The Author