Gicumbi: Umudugudu wa Rugarama ukomeje gukora ibikorwa by’indashyikirwa

Ubuyobozi nw’ umudugudu wa Rugarama uherereye mu kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Byumba, bavuga ko bicaye bakaganiriza abaturage ibibazo bibugarije bafite ariko ntibatinze kubyumva, maze baganira uko bajya bakusanya inkunga bitewe n’ubushobozi bafite hagamijwe kwicyemurira ibibazo aho gusaba inkunga ahandi.

bishatsemo ubushobozi bubaka ivomo rusange ry’ amazi ritahwa kuwa 04 Nyakanga 2024 ubwo hizihizwaga imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, umunsi n’ubusanzwe ugira ibirori kuri iyi tariki mu gihugu hose, ivomo rikaba ryarubatswe n’ abatuye mu mudugudu ryakoreshejwe ingengo y’ imari isaga Miliyoni 1.191.000 rikaba ari rimwe mu bikorwa by’ indashyikirwa uyu mudugudu ukomeje kwigezaho.

Ibindi bikorwa uyu mudugudu wabanje kwigezaho harimo kuba abaturage barajyaga kwaka serivisi mu ngo z’abayobozi babo ariko bakabona biteye ipfunwe kuko hari igihe babasanganga bari gufata amafunguro, cyangwa bagiye gukaraba mungo zabo, nabwo baricaye bashyira hamwe biyubakira ibiro by’umudugudu ugezweho nk’ imwe mu nkingi bagenderaho yo kwishakamo ibisubizo, nabwo hakoresheje asaga Miliyoni 7 FRW babihemberwa igikombe n’ubuyobozi bw’ akarere k’umudugudu w’ indashyikirwa, ndetse n’a Minisiteri y’ubutegetsi bw’ igihugu ( Minaloc) ibizeza kuzabashyigikira.

Abatuye muri uyu mudugudu bavuga ko mbere bitari byoroshye kumanuka mu kabande bajya kuvoma amazi ahitwa Rwamumuhuba, bajyagayo haba ku zuba ndetse rimwe na rimwe bagasangayo umurongo w’ abaturage benshi bigatuma hari igihe abatahaga batavomye abana babo bagacyererwa kubona amafunguro ngo basubire ku ishuri bamaze kurya.

Nyinawamwiza Claire umwe mu baturage bahatuye twaganiririje. Agira Ati: “Ntako bisa nk’iyo mwicaye mukumvikana ndetse mugatekereza ku mbogamizi mufite mugafatanya kuzicyemura, akenshi usanga ari mwebwe bizanafasha. N’ubwo bamwe baba bigira ba ntibindeba ariko dufite ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda budushishikariza kwishakamo ibisubizo”.

Ngendahimana we. Ati: “Kujya kuvoma mu kabande byari byarananiranye, Isuku yari yaragabanutse kuko amazi twayasaranganyaga imirimo ukumva ko ayo guteka ariyo akeneye cyane kandi tuba dukeneye no gukaraba, kwambara neza”.

Ati”: Ubu twategura n ‘amafunguro asukuye kuko amasahani aba yogejwe, Dufite ubwumvikane, turuzuzanya kandi dutanga inkunga tugendeye ku bushobozi bwa buri umwe, ntabwo tubikora nk’ itegeko”.

Mbarubukeye Edouard umuyobozi w’umudugudu wa Rugarama aganira na Igicumbi news. Yagize Ati: “Muri uyu mudugudu tugerageza kuzuzanya, ni ibintu bisaba urugendo no kwigisha kandi twatangiye kubigeraho, duherutse guhabwa igihembo cya Miliyoni 1,5 niyo twahise twubakamo uruzitiro rwa senyenge rugezweho ku buryo umudugudu wacu ntawakwinjirayo uko yiboneye, andi yasagutse niyo twongeranije twubaka ivomo rusange rizafasha abaturage kutongera gukora urugendo rurerure”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste asaba izindi nzego z’ibanze bakorana kureberaho bagafata kwigisha abaturage uko bateza imbere Aho batuye ndetse bikazamura imibereho myiza muri Rusange.

Umudugudu wa Rugarama ugizwe n’ingo 201 habarizwamo abaturage 1071 batuye mu nkengero za Stade ya Gicumbi.

@igicumbinews.co.rw

About The Author