Gicumbi: Umugabo akurikiranyweho gutera inda umwana w’umugore yinjiye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 arakekwaho gutera inda umwana w’imyaka 15.



Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 gashyantare 2022, nibwo Kubwimana utuye mu mudugudu wa kabare, akagari ka Nyamiyaga umurenge wa kageyo wo mu karere ka Gicumbi yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure akanamutera inda.

Umwe mu baturage akaba anashinzwe imiyoborere myiza muri aka kagari Habagusenga Zachee yabwiye Igicumbi News ko uyu mugabo yari yarinjiye nyina w’umwana akekwaho gutera inda akaba arinayo mpanvu y’ibanze hatekerezwa ko ariwe waba warayimuteye.



Ati: “Ni umugabo wari utuye mu mudugudu wa Gitaba ariko akaba afite umugore yinjiye yiberayo bibanira nk’umugabo we mu mudugudu wa kabare, uwo mugore yinjiye akaba afite umukobwa w’imyaka 14 ariko agiye kuzuza 15, uwo mukobwa yasanganwe inda maze Kubwimana ashyirwa mu majwi ko ariwe wayimuteye”.

Igicumbi News kandi yavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Gahano Rubera Jean marie Vinney, avuga ko urwego rw’ubugenzacyaha(RIB), rwatangiye gukurikirana uyu mugabo.

Ati: “Twabyumvise gutyo ariko ntawabyemeza kuko ari uwo mwana, ari uwo mugabo ndetse na Mama w’uwo mukobwa bose barabihakana, uwo mukobwa akavuga ko yayitewe n’umunyenkambi yagiye gushaka inkwi, bityo rero Kubwimana twamushyikirije RIB ngo ikore iperereza niyo izagaragaza ukiri”.



Gahano Rubera kandi yakomeje agira inama ababyeyi yo “Gufata umwana wese nk’uwawe ni ubutumwa bukwiriye kuri buri mubyeyi, ikindi nuko ababyeyi cyane cyane aba bagore bakwiye kujya baba hafi abana nka bo b’abakobwa, aba ari byiza ko abo bana babigisha kare, rero ari uwabyaye umwana ari n’urera uwo mwana birasaba ko bagira indangagaciro Nyarwanda.”

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News