Gicumbi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we
Ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo itanu za mu gitondo zo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Mata 2023, mu Mudugudu wa Butare Akagari ka Murehe, mu Murenge wa Giti, mu karere ka Gicumbi, nibwo umugore witwa Pelagie Uwimbabazi yasanzwe mu rugo yapfuye bigakekwa ko urupfe rwe rwagizwemo uruhare n’umugabo we witwa Rutabingwa Faustin.
Amakuru inzego z’ibanze zahaye Igicumbi News avuga ko uyu mugore yari aherutse gukubitwa bikomeye n’umugabo we Tariki ya 01 Mata 2023, ubundi ikirego cye akijyana k’Uruwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), bamusaba kubanza kwivuza. Kuwa kane w’icyemweru gishize Tariki ya 06 Mata 2023 ngo yari yiriwe ahinga ariko akabwira abo bari kumwe ko arimo kubabara umubiri wose.
Akaba yapfuye yiteguraga gusubira kwa muganga mu gitondo cyo kuwa Gatandatu Tariki ya 8 Mata 2023 aho yanabyutse afite intege nke birangira ashizemo umwuka, nyuma akaba yagombaga kuzajyana n’umugabo we kwitaba kuri RIB kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Mata 2023.
Bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’izo nkoni umugabo we aheruka kumukubita kuko mu gitondo ubwo yiteguraga kujya kwa muganga yabyutse aniha cyane atabaza abaturanyi bajya kumutabara yamaze gushiramo umwuka.
Ayo ni amakuru akomeza yemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti, Marie Claire Mukankusi, wabwiye Igicumbi News ko mu buzima busanzwe uyu muryango wari uzwiho amakimbirane.
Ati: “Amakimbirane n’ubundi yari asanzwe ari muri urwo rugo kuko hari ukuntu barwanaga umugabo agakubita umugore. Bikagaragara ko ari umuryango wari ubanye mu makimbirane kuburyo n’umugore yari yaratanze ikirego kuri RIB. kuko uwo mugore amaze gukubitwa ku itariki ya mbere Mata yahise ajya kurega, nuko bamwohereza ku bitaro bya Rutare, bitewe n’ububare yari afite bagirango barebe uko mu mubiri bimeze ngo bamucishe mu cyuma.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Giti, busaba abaturage ko bakwiye kwirinda amakimbirane. Mu gihe baramuka babonye ko amakimbirane yabo ashobora gutuma hazamo urupfu bakaba bakwegera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.
Nyakwigendera asize abana 2, umurambo we ukaba warajyanwe ku bitaro bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe ni mu gihe umugabo we ukekwaho kumwica afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bukure.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News