Gicumbi: Umugabo bikekwa yari yasinze yahanutse ku mukingo ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu ma saa tanu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru Tariki ya 17 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Kajevuba, Akagari ka Bugomba, Umurenge wa Kaniga, mu Karere ka Gicumbi, nibwo umugabo witwa Hategekimana Joseph alias Mukiga yapfuye aguye mu mukingo ubwo yatahaga mu rugo rwe bivugwa ko byatewe n’ubusinzi.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’umwe mu baturage bageze aho ibyo byabereye, yavuze ko uyu mugabo yari yiriwe anywera inzoga mu isantere, bigera aho asinda kuburyo akabari kose yajyaga gusabamo inzoga bayimwimaga.

Ati: “Uwo muntu yari asanzwe akora akazi ku butandiboyi  ku modoka (Kigingi) kuko yagendaga ku modoka yikoreraga imicanga n’amabuye, noneho mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere nibwo yatashye avuye mu kazi bisanzwe ubwo bigeze mu gicuku nka saa tanu yari yamaze gusinda akajya azenguruka mu tubari ahantu hatandukanye asaba inzoga abacuruzi babona uko ameze bakazimwima, n’ubundi arangije rero kubera ko ku cyumweru wari umunsi we wo kurara irondo hari ukuntu mu makaritsiye buri muntu aba afite umunsi we wo kurara irondo, nuko ajyayo muri icyo gicuku bagenzi be babonye ukuntu yari ameze baramubwira bati ‘umeze nabi ahubwo genda witahire’, arangije arakomeza arahatiriza ariko arataha nibwo yageze ahonga ho ku mukingo aragwa mu gitondo nibwo abantu bahanyuze basanga yakubye ijosi munsi y’umukingo yapfuye. Ubuyobozi bwahise buhamagara Polisi ya Kaniga baraza bahamagara ku bitaro bya Byumba baraza baramujyana ku mupima ubu imodoka y’Akarere yamuzanye ejo mu ma saa saba.”




Mu kiganiro yahaye Igicumbi News Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bugomba, Tuzekuramya Vestine, yemeye ko uyu mugabo yapfuye ariko batari bemeza neza ko yishwe n’inzoga n’ubwo abaturage bavuga ko yari yiriwe yasinze.

Ati: “Twe twabonye abaturage baduhamagaye tuhageze mu bushobozi dufite bwo gushaka amakuru tumenya ko yavuye mu isantere yasinze ageze aho yari burare irondo bamubwira ko afite ikibazo yataha, ubwo atashye rero ntiyageze mu rugo kuko abaturage mu gitondo barimo kujya mu mirima yabo babonye yaguye mu mukingo. Tuhageze twabonye uburyo yaguyemo yagendaga nk’umuntu ukamba kamba, uko umwana agenda akamba kamba niko nawe yaguye ubwo rero kuvuga ko yapfuye yishwe n’inzoga sitwabyemeza gusa batubwiye ko yari yiriwe yasinze atameze neza. Twahamagaye ubuyobozi budukuriye burahagera bamujyana kwa muganga ubwo dutegereje ibisubizo byo kwa muganga.”




Gitifu Vestine yavuze ko aho uwo mugabo yaguye n’ubundi hagaragara nk’ahashyira umuntu mu kaga bitewe n’uko hangijwe n’inkangu.

Ati: “Hameze nk’ahashyira umuntu mu kaga kuko ni umukingo hatwawe n’amazi n’inkangu, uramutse unahaguye uri muzima utabonye ubutabazi nawe yahagirira ikibazo, we rero yahaguye n’ijoro bikekwa ko yaba yarahaguye mu ma saa tanu n’igice z’ijoro bakagera mu gitondo ntanurahanyura ngo abe yatabarwa.”

Ahagana saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 18 Nyakanga 2023, nibwo uyu Hategekimana Joseph wari uzwi ku izina rya Mukiga yari amaze gushyingurwa nkuko abaturage bamuherekeje babibwiye Igicumbi News. Nyakwigendera apfuye afite imyaka 40, asize umugore n’abana batanu.

Ubuyobozi bw’akagari ka Bugomba ndetse na bamwe mu baturage bahatuye babwiye Igicumbi News ko hari inzoga zigura amafaranga magana atatu zateye muri ako gace ndetse n’izitwa ibyuma zirimo kwangiza ubuzima bw’abantu bagasaba Leta ko yasuzuma ubuziranenge bwazo izo basanze zitabwujuje zigahagarikwa.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 




Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author