Gicumbi: Umugabo ukekwaho kwica Umugore agatoroka yatawe muri yombi

RIB yari yabanje kumushakisha(Photo:RIB/Twitter)
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nikobahoze Martin, ufite imyaka 46, wo mu murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi, ushinjwa kwica umugore w’imyaka 49.
Martin ashinjwa kwica Narame Deliphine, ibi bikaba byarabereye mu mudugudu wa Rurama, mu kagari ka Rusenyi, mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi.
RIB kuri Twitter yayo yavuze ko uyu mugabo nyuma yuko atawe muri yombi yahise afungirwa kuri Sitasiyo ya Byumba, mu gihe akomeje gukorwaho iperereza.
BIZIMANA Desire/Igicumbi News
Reba ibiganiro tukugezaho kuri YouTube: