Gicumbi: Umugabo wari waheze mu cyobo cy’amazi yakuwemo yanegekaye

Umuturage yari yaguye muri icyo cyobo gipfundikiye hejuru batamubona(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa munani zo ku gicamutsi cyo kuri uyu wa Kane Tariki 10 Ukwakira 2024, nibwo abaturage bamvishe umuntu arimo kuniha ari mu cyobo gipfundikiye imbere ya Groupe Scolaire Gacurabwenge, mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi.

Abaturage umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yasanze aho byabereye bavuze ko babanje kubona uyu mugabo aryamye muri kaburirmbo nyuma ahita amanuka muri ruhurura ipfundikiye ir’imbere y’umuhanda, ngo yayigenzemo munsi atambika nko muri metero 100 agera ahari icyobo gifata amazi abura inzira ahita aryamamo imbere.

Umwe mu baturage ngo yahanyuze yumva harimo kunihiramo umuntu kubera ko hari hapfundikiye yarangurutse aramubura ariko akomeza kumva hari umuntu uniha, niko guhuruza bagenzi be ndetse n’ubuyobozi baza kureba ibyabaye.

Abaturage bafatinyije n’ubuyobozi bamukuyemo yanegekaye arinako ashaka kwibarangura hasi, ubona ko afite ikindi kintu kirimo kubimutera gishobora kuba ubusinzi cyangwa akaba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.  Hari n’abaturage bavuga ko bishoboke kuba ari amarozi bamuterereje.

Yahise akurwa aho ajya kwitabwaho. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacurabwenge yavuze ko uyu muturage atamuzi mu kagari ke. Hakomeje gushakishwa imyirondoro ye.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author