Gicumbi: Umugabo yafashe umuhoro ajya gutema gitifu ku kagari amubuzeyo ahita afunga ibiro bye

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umusore witwa Niyonshuti Alexis uzwi ku izina rya Rutihare wo mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi, akurikiranyweho icyaha cyo gusagarira ubuyobozi aho Tariki ya 21 Mutarama 2022, yagiye ku biro by’akagari ka Gasambya, afite umuhoro agiye gushakisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari kugirango amuteme yagerayo akumubura ubundi agahita afata ingufuri arabifunga akomeza kumushakisha amubonye amwakiriza ibitutsi gusa abari bahari baratabara ntiyamutema.

Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Akagari bwagiranye na Igicumbi News bwasonabuye ko uyu muturage yabananiye kuko ntamuntu upfa kumukoraho nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasambya ndetse n’ushinzwe imibereho myiza babisobanura.

Bamwe mu baturage batuye muri aka kagari na bo babwiye Igicumbi News ko uyu musore bamufata nk’igihazi.

Umwe ati: “Rwose twese iyo tumubonye turiruka nta numwe adasagarira”

Ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu kagari ka Gasambya, Hakorimana Leonard, yabwiye Igicumbi News uko byagenze.

Ati: “Uko gahunda yagenze njyewe uwo munsi ntabwo nari nakoreye ku kagari kuko njye ndi Sedo w’Akagari uwo munsi rero nari nakoreye ku murenge hari raporo narindi gukora hanyuma umunyamabanga Nshingwabikorwa yari ari ku kagari, kubera hari abantu bagenda bitwara nabi nubwo wenda kwigisha bihoraho ariko bikagaragara ko bafite imyitwarire itari myiza bitewe ni mpanvu wenda z’ubusinzi ugasanga bakoze urugomo rudasanzwe ubwo rero hari uwo bita Niyonshuti Alexis bakunda kwita Rutihare kubera ko akunda kuba mu matsinda akunda kwiba ndetse n’urugomo kuko yagiye agaragara atwika ibyokezo ngo ateze inkongi abantu bajya kuzimya we na ka gatsiko ke bakaza bagatera amabuye cyangwa bagahirikira amabuye abantu bagerageje kuzimya ngo babakore mu nkokora”.

“Ku byo guhimana ubwo rero umunyamabanga Nshingwabikorwa ngo yari aziko ari mu kagari hanyuma we aza ashaka ku mukingiranamo ariko asanga atarimo kuko yari asohotse agiye hanze agiye mu kigo cy’ishuri twegeranye hanyuma ahita aza ashyiraho ingufuri nuko gitifu agarutse abona hariho ingufuri “.

Sedo yakomeje avuga ko kandi ngo uyu mugabo yaje afite n’umuhoro bigatuma abantu batinya kumufata kuko ari umuntu umeze nk’ikogomeke bituma atinywa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasambya Muhunde Pierre Clever, yabwiye Igicumbi News ko yarakotse igitero yari agabweho kuko uwo muturage yaje kumutemera ku biro bye akamubura akamasanga ku kigo Cy’ishuri abari bahari bakamutesha.

Ati :”Ni Umuturage wa Gasambya akaba n’umuhungu utitwara neza, ajya mu bintu bidakwiriye umunyarwanda kabisa kuko urabona njyewe nturiye ishyamba rya GBK riri mu kagari kanjye hari Company yitwa Zomili irisarura rero barasaruye ibiti bisa nkaho bisubira mu ishyamba hanyuma ajyamo gutema ibiti noneho turamubuza ngo adakomeza kwangiza ibya leta, twamukoreye operation ngo tumushyikirize inzego z’ibishinzwe nuko araducika hanyuma ba nyiri shyamba barikoreramo bameze kugenda aragaruka, hanyuma nanjye rero ubwo nari ngiye kwivumbira network ku kigo cya mashuri twegeranye cya Primary cyitwa Bushwagara, nuko umuhungu abonye abanyeshuri bari hanze araza arababwira ngo mumubwire ko mushaka ariko abana bagira amakenga kuko bamwita Rutihare nuko barambwira menye ko ariwe rero kubera twari tumaze kugirana ikibazo ndabyihorera hanyuma abonye ko ntagiyeyo aravuga ngo aranyisangira aho ndi nuko araza rero arantuka ariko ntiyantemye”.




Gitifu agaragaza ibitutsi Rutihare yamtutse amugezeho.

Yabisubiyemo ati: “Niko wa gicucu we!, wa kigoryi we kitagira ubwenge! ungendaho nka nde? ugenda unsanga mu buriri bwanjye ungendaho nka nde?”.

Akomeza avuga ko yamwihoreye akamutukira imbere y’abanyeshuri ndetse n’abarimu bigisha kuri icyo kigo hanyuma we asubiye ku kagari ageze ku biro asanga hariho ingufuri yahakinze.

Amakuru Igicumbi News yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasambya yavuze ko uyu muturage uretse gukinga ibiro ntakindi kintu yakuyemo kuko yasanze ibikoresho by’akazi byose birimo ndetse atangaza ko uyu Alexis uzwi nka Rutihare yamaze gufatwa agatabwa muri yombi.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rutare, mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News