Gicumbi: Umugabo yaguwe gitumo amaze gutuburira umugore
Umugabo wo mu karere ka Muhanga, yafatiwe Mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba Akagali ka Gacurabwenge, arimo kugerageza kwambura umugore bari bahuye ariko kubwamahirwe azagufatwa na baturage ataragera kuri uwo mugambi.
Ibi byabaye Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022, aho Nsabimana Venuste yatekeye umutwe umugore bari bahuye akamwereka igifurumba cya Envelope irimo ibuye amubeshya ko ari amafaranga atoye akizeza uwo mugore ko bagiye kuyagabana ubundi nawe akabanza kumuha telefone n’amafaranga yari afite ariko unugore ahita abigiramo amakenga ibyatumye ahuruza uyu mugabo bamufata atararenga umutaru.
Mu kiganiro Igicumbi News yagiranye n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gacurabwenge yavuze ko uyu mugabo yafashwe n’abaturage nyuma yuko yari amaze guha ibuye umugore muri amvirope hanyuma akamwaka telefone.
Ati: “Sinari mpari ariko nahamagawe na mutekano wa Ruyaga ambwira ko bafashe umuhungu witwa Nsabimana Venuste bamwirukankanye nyuma yuko yari amaze kwambura umudamu witwa Angelique telefone amaze kumubeshya gusa ibyo yamubeshye ntabwo mbizi ariko yamuhereje ibuye muri amvirope maze amutwara telephone kuko yamuvanye mu isoko maze aramuzana amugeze hano mu Gacurabwenge ariko rero uwo muhungu bamaze gusa nkabamutahuye yashatse kwiruka abaturage bamwirukaho baramufata baramuzana bamushyira ku kagali nanjye barabimenyesha mpamagara komanda wa station bohereza imodoka iraza iramutwara kuri RIB ni uko nguko byagenze andi mayeri ntayo nabashije kumenya kuko sinari mpari ariko ni gutyo byagenze”.
Gitifu Kandi yakomeje avuga ko uyu mugabo ari ubwa mbere yari ambuye mu kagali ke.
Ati: “Uko namubonye ku isura nabonye ari umuntu mbonye bwa mbere rero kubera ko ntarindi aho ngaho nanjye ngo mubaze ibibazo byinshi nkibyo murimo kumbaza ntabwo nakwemeza ko hari abandi bantu baziranye inaha ariko ntabwo umuntu yagenda mu karere bwa mbere ntamuntu ahazi”.
Gitifu yibukije abaturage kujya batangira amakuru kugihe Kandi mugihe babonye abantu babagendereye bwa mbere nabwo bakabasha kumenya neza iyo bava.
Uyu mugabo w’imyaka 36 afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Byumba.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: