Gicumbi: Umugabo yaguwe gitumo ari mu rugo rw’abandi birakekwa ko yari arimo gusambana
Mu ijoro ryo kuri icyi cyumweru Tariki 09 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Nyange, Akagari ka Nyarutarama, mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, nibwo umugabo witwa Bagira w’imyaka 28 yafatiwe mu rugo rw’umugore witwa Nyiransabimana Solina w’imyaka 47 bikekwa ko yari yagiye gusambana.
Amakuru Igicumbi News yahawe n’abaturanyi ba Solina usanzwe unatuye mu gace kamwe n’uwo bamushinja ko basambanye avuga ko uyu mugore hashize igihe gito apfushije umugabo akaba yakundaga gusambana na Bagira we ufite umugore.
Amakuru akomeza avuga ko mu ijoro ryo ku cyumweru aribwo solina yasangiye inzoga na Bagira barangiza uyu mugore akamucyura mu rugo rwe ngo batangira gusambana ubundi abana be bakuru batabyishimiye barasohoka babakingirana mu nzu barangije bajya guhamagara abanyerondo baje na bo bitabaza Polisi iraza ihita ijya kubafunga.
Umwe mu batuye aho byabereye. Yagize ati: “Uyu mugabo yagiye gusambana mu rugo rudafite umugabo ariko natwe amakuru twamenye n’uko uwo mugore ariwe wari ucyuye uwo mugabo rero bafashwe n’irondo maze bajyanywa kuri stasiyo ya Polisi.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yabwiye Igicumbi News ko aya makuru bayamenye ariko bikaba bitari byemezwa ko koko abafashwe basambanaga kuko umugore atabyemera ahubwo avuga ko uwo mugabo yari yaje kumusura bisanzwe.
Ati: “Ni umudamu witwa Nyiransabimana Solina w’imyaka 47 wacyuye uwo mugabo gusa kubera ko abana batumvikana na nyina birashoboka ko aribo bahise babakingirana maze bagahuruza abaturage gusa aba bo ntabwo babyemera, urumva umuntu udafite umugabo iyo abaturage bamubonye n’undi mugabo batekereza ibindi.”
Gitifu kandi avuga ko ibi bitari bisanzwe muri Akagari ndetse agira inama abaca inyuma abo bashakanye.
Ati: “Oya ibi ntibyari bisanzwe muri aka gace ariko kandi abaturage bibuke ko guca inyuma abo bashakanye atari byiza kuko mu muryango agaciro kaba gake, ni birinde ingeso nk’izi maze biyubake mu iterambere.”
Uyu mugore n’uyu mugabo bakekwaho ubusambanyi bafungiye kuri station ya RIB ya Byumba kugirango hakomeze gukorwa ipereza kubyo bashinjwa.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: