Gicumbi: Umugabo yaguye gitumo umugore we arimo gusambana aramukubita amugira intere

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Umugabo witwa Rugumire Jean Damascène utuye mu Karere ka Gicumbi, umurenge wa Nyankenke yakubise Umugore we mu ijoro ryo ku cyumweru Tariki 19 Ukuboza 2021, amushinja ko amusanganye n’undi mugabo barimo gusambana.

Rugumire Jean Damascène yakubise Umugore we witwa Mukantaringwa amuziza ko yamuciye akajya gusambana n’undi mugabo wo mu kagari baturanye dore ko umuryango we wari utuye mu kagali ka Butare, Umudugudu wa Rwirutsi, aho yabaguyeho mu gicuku bikingiranye mu nzu.

Bikimara kuba , uwo mugore byagaragaraga ko yasinze, amagambo yavugaga ntiyari yerekeranye ariko agatsimbarara avugira hejuru ko atasambanye  bamubeshyera.

Umugabo w’uyu mugore we yanze kugira icyo atangaza kubyabaye.

Umwe mu baturanyi b’aho byabereye yabwiye Igicumbi News ko gukubitwa k’uyu mugore byatewe nuko yari yataye urugo rwe akajya mu rundi rugo.

Ati: “Bikimara kuba bahamagaye mudugudu baramubura bahamagara uwa kagari barambura njye nahise ngenda ariko nsiga mbabwiye nti: bahamagare mutwarasibo aze abafashe ariko babuze ubuyobozi bwabafasha bitewe nuko ubuyobozi bw’umudugudu bwose busa nkaho bwagiye mu gice cyohejuru kuko ari Umudugudu ufite ama zone abiri.”

Kanda hasi ukurikire uko abari bahari babisobanura:

Uyu muturage Kandi yakomeje avuga ko byateye umutekano muke aho batuye kuko byakuruye imirwano ikaze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke, Joli Béatrice, yabwiye Igicumbi News ko uyu muryango n’ubusanzwe usanzwe urangwamo amakimbirane ariko ashingiye ku kuba umugabo aca inyuma Umugore we.

Joli Beatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke aganira na Igicumbi News Ati: “Ni Umuryango n’ubundi uri mu miryango ibana mu makimbirane Kandi amaze igihe kirekire gusa hari gahunda tujya tugira buri mwaka yo guhugura imiryango isanzwe ihora mu mu makimbirane tukabifashwamo na World Vision kuko igikorera hano yajyaga ibidufashamo,  iyo tugiye guhugura nabo tubazanamo rero kuba baragiranye amakimbirane ntagitangaza kirimo kuko natwe twari dusanzwe tubafite”.

Gitifu Joli yakomeje avuga ko kandi nubwo umugabo yateje akaduruvayo agaragaza ko yafashe umugore we ari kumwe n’undi mugabo ahubwo ngo ariwe usanzwe uca inyuma Umugore we.

Nyamara abaturanyi b’aho byabereye bemeza ko uwo mugore nyuma yo gusangira inzoga n’umugabo utari uwe bagiye gusambana, umugabo we akabagwa gitumo.

Bagifatwa Umugore yakomeje kuvuga ko atabikoze kandi amaze igihe ataryamana n’umugabo we kubera gushyamirana. 

Umugore yarakubiswe bikomeye kugera naho bamujyana kwa muganga.

Kugeza ubu uyu mugore n’umugabo we bongeye gusubirana.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: