Gicumbi: Umugabo yagiye mu musarani agwamo bamukuramo yapfuye

Kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru twasoje, Tariki ya 16, Ugushyingo 2020, nibwo umugabo witwa Nzigiye Alphonse, yagiye mu musarani akagwamo, nyuma akaza gukurwamo yapfuye.

Iri sanganya ryatewe n’umusarani utari utinze neza, bikaba ryarabereye mu Akagari ka Ruhondo, mu Murenge wa Ruvune, Akarere ka Gicumbi, ariko Nyakwigendera akaba yari atuye mu murenge wa Nyamiyaga, mu Akagari ka Kiziba, umudugudu wa Gasave, muri aka karere ka Gicumbi.

Mu kiganiro kigufi Igicumbi News yagiranye na Bayingana Jean Marie Vianney, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga uyu muturage yari atuyemo yemeje ko yaguye mu musarani bakamukuramo yapfuye. Ati:
“Nibyo ku wa Gatandatu tariki ya 14 ugushyingo 2020, nibwo yaguye mu musarane, bamukuyemo agera hanze yapfuye”.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera yari yagiye mu murenge wa Ruvune muri gahunda z’ubucuruzi, yashyinguwe ku cyumweru twasoje, akaba yari afite imyaka 66, asize umugore n’abana bane.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News