Gicumbi: Umugabo yahunze urugo rwe nyuma yuko umugore we amukubise nk’izakabwana
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, nibwo umugabo witwa Ndagijimana Ephraim utuye mu mudugudu wa Mashyiga, Akagari ka Rusasa, mu murenge wa Nyankenke, mu karere ka Gicumbi yahondaguwe n’umugore we afatanyije n’abana be bituma uyu mugabo atorongera ava iwe arahunga.
Aya makimbirane ava ku kuba umugore w’uyu mugabo yaramushinjaga gutaha amajoro undi akanga kubicikaho.
Nkuko yabitangarije Igicumbi News Umubyeyi wa Ndagijimana Ephraim yavuze ko umuhungu we yahunze urugo rwe bitewe nuko inkoni zari zimurembeje.
Ati: “Mu ijoro ryo ku wa kabiri yakubiswe n’umugore we n’abana baramukubita ndetse baramunogeje pe yahise ahubwo ahunga, yaje kunyitabaza nkanjye ise noneho ngiyeyeyo kubunga biranga kuko hari hashize amezi atatu afunguwe rero ahitamo kugenda, gusa yabanaga n’umugore we neza ntakibazo.”
Uyu musaza akavuga ko ubwo uyu Ndagijimana yakubwitwaga yahise atoraka ahunga urugo rwe, bitewe nuko yari avuye muri gereza yanze gutera amahane kugirango atongera gufungwa kuko hari hashize igihe gito afunguwe aho yarafungiwe muri Gereza ya Miyove imyaka 8 azira gucuruza Kanyanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusasa, Zikamabahari yabwiye Igicumbi News ko nawe ayo makuru yayamenye.
Sti: “Ni umudamu witwa Rekayabo n’umuhungu we witwa Maniraguha bakubise umugabo we gusa nanjye nahamagawe n’umusaza ubyara uwo mugabo ubwo ni sebukwe w’uwo mudamu ubwo tukimara kubyumva kuri uyu wa gatandatu twagiyeyo kuko bavugaga ko uwo mugabo yahise ava mu rugo akagenda, rero nkimara kubimenya nk’umuyobozi w’akagari nagiyeyo njyana na mudugudu ndetse na mutekano turagenda tugerayo, ariko n’ubundi bikiba muri iryo joro nari nahise mbwira mutekano ajya kureba uko bimeze ngo harebwe ikibazo uko giteye kubera ko nta n’induru yari yabayeyo gusa mutekano yagezeyo bambwira ko ntakibazo.”
Umyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rusasa yakomeje avuga ko agezeyo yabashije kuganiriza impande zombi kugirango umutekano ugaruke mu rugo ndetse umugabo akaba yagarutse mu rugo rwe nkuko yabitangarije Igicumbi News.
Ati: “Nagiyeyo njyana n’ubuyobozi bw’umudugudu tujya kumva ikibazo cyabo tugerageza kumva impande zombi ndese n’ibibazo bari bafite ariko bigaragara ko uwo muryango n’ubundi utabanaga mu makimbirane ni ibintu byari Byabaye ako kanya gusa.”
Anavuga ko Maniraguha umuhungu w’uyu muryango ari mubateje iki kibazo afatanyije na sogokuru we.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko koko Ndagijimana Ephraim yongeye kugaruka mu rugo ndetse ko umuryango wasubiye mu buzima busanzwe nubwo abo muri uyu muryango bari bahamagaye Igicumbi News bashinja inzego z’ibanze ko zanze kuza kumva ikibazo cyabo.
Bavuga ko Kuva kuwa kabiri bari bahamagaye Gitifu ntaze bikaba byageze ejo hashize saa kumi n’imwe atarabageraho.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News