Gicumbi: Umugabo yakubise mugenzi we ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)





Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu Tariki 21 Kanama 2021, nibwo Umugabo yarwanye n’undi bivugwa ko bari basinze, umwe ahita apfa.

Uyu nyakwigendera yitwa Singirankabo Claver w’imyaka 34 yapfuye yishwe na Habiyaremye Jean de Dieu ubwo barimo barwana.

Aya makuru Kandi yemejwe na Ngezahumuremyi Theoneste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruvune, Avuga ko abarwanye byatewe nuko bajyaga basuzugurana.



Ati: “Barwanye saa tatu z’ijoro umwe avuye ahantu hari habereye ubukwe undi bivugwa ko yaravuye kunywa inzoga ahantu tutabashije kumenya,
bikaba binavugwa ko kuba bararwanye byasembuwe no kuba bajyaga basuzugurana.”

Ngezahumuremyi Kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bahise bajya mu mudugudu aba bombi babarizwamo kugirango bamenye amakuru yimbitse.

Anakomeza avuga ko bafatanyije n’inzego zibanze bakomeje kugenda bigisha abantu babakangurira kujya batangira amakuru ku gihe no kwirinda kwihanira ahubwo abafitanye ibibazo bakajya bagana ubuyobozi bukabafasha,

Nyakwigendera yari atuye mu mudugudu wa Nyagakiza, akagari ka Ruhondo, Ari naho Habiyaremye w’imyaka 35 ushinjwa kumwica atuye bose barubatse bakaba bari baturanye.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author