Gicumbi: Umugabo yapfuye yimanitse mu mugozi harakekwa ko yabitewe no gufuhira umugore we

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)




Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Tariki ya 10 Kanama 2021, ahagana saa moya z’umugoroba, nibwo umugabo witwa Ndahimana wo mu murenge wa Manyagiro, Akagali Nyiraruvugiza, mu Mudugudu wa Rurembo, mu Karere ka Gicumbi, yiyahuye arapfa nyuma yo gukeka ko umugore we amuca inyuma akajya gusambana n’abandi bagabo.

Igicumbi News yaganiriye n’umwe mu baturanyi b’uyu muryango, avuga ko uyu mugabo yiyahuye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we ubundi bakaza kumusanga mu mugozi yimanitse yashizemo umwuka.

Ati: “Nahageze nanjye nsanga mudugudu na mutekano barimo kuvuga ngo umugore yari amaze iminsi ibiri atarara mu rugo, hanyuma kubera ko bari bafite akabari bacururirazamo inzoga z’inkorano niho barwaniye ariko uwo mugore amakuru n’abaturage bamenye nuko yari arikumwe n’undi mugabo, bishoboke ko uwo umugabo we yahise amukekaho ubushurashuzi bwo kumuca inyuma”.

Uyu muturage yakomeje avuga ko nyuma yo kumukekera ubusambanyi byavuyemo imirwano yatumye umugore akomeza kurara mu gasozi.

Yagize ati: “Gusa barimo kurwana abantu batabaye barabakiza ariko umugabo yarumye umugore ku urutoki, batashye umugore yajyiye kurara iwabo kuko iwabo nabo batuye muri uwo mudugudu”.



“Umugabo nawe yatashye ageze mu rugo kubera ko afite abana babiri ba bakobwa bato biga mu mashuri abanza, nuko abwira agato kiga mu wa gatanu ngo nafate ingufuri amukingirane mu cyumba cyabo ngo agiye kuryama, nuko umwana arabikora hanyuma mu gitondo bukeye umwana abyuka atetse arangije aravuga ngo reka ajye gukingura ku cyumba, arangije asanga papa we mu cyumba ari mu mugozi arimo kunagana hanyuma umwana yiruka ajya gutabaza muri benewabo”

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze, avuga ko uyu muryango wari ubanye neza ko Kandi nta makimbirane yarangwaga mu muryango wabo uretse ko uyu mugore yari amaze iminsi ibiri atarara mu rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyiraruvugiza, Tuyizere Theoneste, yemereye Igicumbi News ko Koko uyu mugabo yiyahuye.

Agira ati: “Nibyo Koko yiyahuye yari mu mugozi gusa natwe ntituramenya neza impamvu nyayo ibyihishe inyuma kuko urugo rwabo rutarangwagamo amakimbirane, gusa ako kabazo kabayeho ko kuba umugabo yaketse umugore we ko amuca inyuma biri mu byatumye yiyahura.”

Gitifu yakomeje avuga ko abaturage bakwirinda amakimbirane ndetse mu gihe ibibazo bibabereye urusobe bakiyambaza abagize umiryango hamwe n’ubuyobozi kugirango bafatanye kubikemura.

Ndahimana apfuye afiite imyaka 34, umurambo we wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma kugirango hamenyekane icyamwishe. 



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: