Gicumbi: Umugabo yatemye mugenzi we nyuma yo kumusanga mu urugo rwe arimo kumusambanyiriza umugore

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Mu ijoro ryo Kuwa Kabiri Tariki ya 22 06 2021, ahagana saa tatu z’ijoro, mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo,,¡,¡ akagari ka Muhondo, umudugudu wa Kamanyundo. nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Gasangwa Diogene, yatemewe ukuboko mu rugo rwa Habineza Cyriaque arimo kumusambanyiriza umugore.




Amakuru Igicumbi News yamenye, avuga ko aba bose bari barikumwe ahantu(Bivugwa ko bari mu kabari), umugore w’uyu nyirurugo avuga ko atashye hashize akanya Na Gasangwa avuga ko agiye, aho kujya iwe ajya kwa Habineza kumusambanyiriza umugore.

Umukuru w’umudugudu wa Kamanyundo, byabereyemo, Uzayisenga Theresphore, yavuze ko nyirurugo yageze mu urugo akikanga umuntu bigatuma amutema. Ati: “Amakuru twamenye nuko Habineza Cyriaque yari arikumwe n’umugore we baratahana bataha bafite icupa, bageze mu urugo Habineza arisubiza kwa nyiraryo, agarutse asanga Gasangwa ari gukomanga ku urugi rujya mu cyumba amwikanze baba barafatanye bararwana Habineza nko kwirwanaho afata umuhoro aba aramutemye”.




Uzayisenga Kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyoyozi bahageze bahita bajyana Gasangwa kwa muganga bageze ku kigo nderabuzima cya Muhondo nabo bahita bahamagara Ambulance imujyana ku bitaro bikuru bya Byumba.

Anakomeza agira inama abagore n’abagabo kwirinda gucana inyuma. Agira ati: “Nta mugabo ushaka umugore adakunze, nta n’umugore ushaka umugabo adakunze, bakwiye kwirinda gucana inyuma kuko bisenya ingo ndetse bikaba byatuma bamwe babura ubuzima bwabo”.

Kuri iki kibazo Igicumbi News yagerageje kuvugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Gahano, atubwira ko ahuze ari mu nama, twakoze iyi nkuru ataratuvugisha.

HABINEZA yahise atabwa muri yombi  ni mu gihe uwatemwe arimo koroherwa.

Kanda hasi ukurikire uko Umukuru w’umudugudu abisobanura:

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: