Gicumbi: Umugabo yatemye mukuru we amuziza kumusambanyiriza umugore

Kuri uyu wa kane Tariki ya 06 Mutarama 2021, Nshimiyimana Patrick w’imyaka 26, utuye mu karere ka Gicumbi, murenge wa Bwisigye, Akagari ka Gihuke  mu Mudugudu wa nyakagera, yatemye mukuru we witwa Ngendahimana Jean Damascene w’imyaka 46, amuziza ko amusambanyiriza umugore.

Ntivuguruzwa Sylvestere, ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Bwisigye, yabwiye Igicumbi News ko ayo makuru ariyo, avuga ko uwo mugabo yatemye mukuru we ku kuboko no mu mugongo. Agira ati: “Nshimiyimana Patrick yatemye mukuru we witwa Ngendahimana Jean Damascene, avuga ko yamusanze mu ishyamba amusambanyiriza umugore, amutema ku kaboko no mu mugongo, ubu Nshimiyimana yashyikirijwe inzego z’ubutabera kugirango harebwe koko niba ntakindi bapfaga, Ngendahimana we ajyanwa kwa muganga”.

Ntivuguruzwa Kandi yakomeje asaba abantu kureka kwihanira. Ati: “Nubwo tutaramenya niba hari ikindi bapfaga abantu bagomba kumenya ko kwihanira atari byiza Kandi ari icyaha, igihe ugiranye n’umuntu amafuti runaka, wagana inzego za leta zikagufasha aho kwihanira kuko nicyo zibereyeho”.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News