Gicumbi: Umugabo yishe mugenzi we bapfa ko asambana n’umugore we

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu Tariki 07 Kanama 2024, ahagana saa kumi, mu mudugudu wa Gacyambo, Akagari ka Nyakabungo, murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, Muri Centre y’ubucuruzi ya Rwambona, nibwo umugabo yishe mugenzi we amuteye icyuma nyuma yo kumushinja ko amusambanyiriza umugore.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze avuga ko Muhirwa w’imyaka 37 yatonganye na Ahorwabaye Emmanuel w’imyaka 53 bapfa ko yamubwiye ko amusambanyiriza umugore witwa Uwamariya EspĂ©rance ubana na Ahorwabaye mu buryo butemewe n’amategeko. Aho bahise barwana amutera icyuma mu nda ariruka.




Uwatewe icyuma yahise atwarwa ku kigo nderabuzima cya Ruhenda ,mu gihe bari bategereje imbangukiragutabara yo kumujyana ku bitaro bya Byumba yahageze isanga akimara kwitaba Imana.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police Mwiseneza Jean Bosco wabwiye igicumbinews.co.rw ko ukekwaho ubu bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi. Yagize Ati: “Polisi K’ubufatanye n’inzego z’ibanze, abaturage, uwateye undi icyuma yahise afatwa ashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Byumba Arimo gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB. Harimo gukorwa iperereza”.

Kanda hasi ukurikire iyi nkuru ku Igicumbi News Online TV:

SP Mwiseneza yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane no mu gihe agaragaye bakiyambaza Ubuyobozi bukabakiranura. Ati: “Ubutumwa duha abaturage, gutangira amakuru ku gihe kubantu bafitanye Amakimbirane ashobora kuba intandaro yurupfu. Abaturage bakwiye kwirinda umuco ugayitse wo kurwana igihe bagiranye ibibazo bakwiye kugana ubuyobozi bukabikemurira ikibazo”.

Umurambo wa nyakwigendera Ahorwabaye Emmanuel wajyanwe ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma mu rwego rwo kumenya icyamwishe.




Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News

Kandi hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku igicumbi News Online TV:

About The Author