Gicumbi: Umugabo yishe umugore we amukubise umwase

Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 17 Ugushyingo 2020, mu Murenge wa Rukomo, mu Akagari ka Munyinya, Umudugudu wa Nyankokoma, mu karere Gicumbi, nibwo Habiyakare Donatien yishe umugore we witwa Niyonsaba Clementine amukubise umwase.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Munyinya, Rukundo Jean Damascene yabwiye Igicumbi News ko muri uru rugo hari hasanzwe harimo amakimbirane arinayo yabaye intandaro y’uru rupfu. Ati: “Nibyo ahagana mu ma saa yine z’ijoro ryo Kuwa Kabiri Tariki ya 17 Ugushyingo 2020, nibwo twamenye ko Habiyakare Donatien yishe umugore we, tugerayo dusanga yarangije kumwica amukubise umwase mu misaya yombi ahita yijyana kuri police, Ntakindi twakoze twahise tumenyesha abadukuriye, gusa bari bamaze nka mezi 3 batabanye neza, aho twabimenyeye tujyayo turabunga birarangira, nyuma yaho bagurisha umurima uri iwabo w’umugore amafaranga babahaye agera ku bihumbi 800 Frw umugabo arayatorokana, hashize iminsi arampamagara ambwira ko yahunze umugore kubera yavuze ko azitabaza abandi bagabo bakamwica, mubajije aho ari arahampisha ,agaruka aje gukora ayo mahano, dore ko yamwishe acyiza”.

Habiyakare Kandi yakomeje agira inama abashakanye kwirinda amakimbirane. Ati: “Ntago amakimbirane ari meza, igihe ugiranye ikibazo n’uwo mwashakanye cyangwa n’undi muntu wagana ubuyobozi bukagufasha bigacyemuka kuko haba hari n’abantu binararibonye babafasha bikagenda neza”.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko umugabo yahoraga ashinja umugore we gusambana n’abandi bagabo nabyo bikaba byateraga umwuka mubi hagati yabo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukomo buravuga ko nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Byumba kugirango apimwe mu rwego rwo kumenya icyamwishe nyirizina, ni mu gihe umugabo we ukekwaho kumwivugana ari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Niyonsaba Clementine apfuye yari afite imyaka 37, akaba asize abana batatu.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News