Gicumbi: Umugabo yishwe azira kwiba igitoki

Ahagana saa tatu za mu gitondo zo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Tariki 10 Kanama 2024, nibwo Nshimamahoro Emmanuel w’imyaka 38 wo mu Mudugudu wa Kabira, Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi, yasanzwe ku ruburaza rw’inzu yapfuye afite ibikomere umubiri wose bigakekwa ko yishwe akubiswe inkoni azira ubujura.

Amakuru agera ku igicumbinews.co.rw atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko yapfuye ari mu rugo rwe, bikekwa ko byaba byaraturutse ku nkoni yaraye akubiswe ahagana saa saba aho yakubiswe n’abamufashe bamukekaho kwiba ibitoki 2 mu rutoki rw’uwitwa Nzabandora Damien.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyuruguru Superintendent of Police Jean Bosco Mwiseneza yabwiye igicumbinews.co.rw ko abantu umunani bakekwaho gukubita Nshimamahoro Emmanuel bikamuviramo urupfu batawe muri yombi. Yagize ati: “Abantu 8 bakekwaho gukubita nyakwigendera bikamuviramo gupfa barafashwe bashikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Bukure.
Hatangiye gukorwa iperereza ku cyateye urupfu rw’Anyakwigendera”.

SP Mwiseneza yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe n’Amategeko. “Igihe bafashe abanyabyaha bagomba kubashyikiriza inzego zishinzwe kubakurikirana bakirinda umuco wo kwihanira”.

Kugeza ubu Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Byumba gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author