Gicumbi: Umugabo yiyahuje ikinini cy’imbeba arapfa

Kuri uyu wa gatatu Tariki 17 Kamena,2020,Mu murenge wa Rukomo,Mu karere ka Gicumbi,Umugabo witwa Kamana Thacien(Tasiyani) yapfuye azize kwiyahura akoresheje ikinini cy’imbeba.

Igicumbi News yahamirijwe aya makuru n’umwe mu bantu bari hafi y’umuryango w’uyu muyabo ,Twagirimana Innocent ari nawe ukuriye umudugudu wa Nyamutega uyu nyakwigendera yari atuyemo.Yagize ati: “Nk’uko twabimenye,ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 17 mu ma saha ya saa mbiri z’ijoro nibwo ngo abo mu rugo kwa Kamana bagiye kurya bamuhamagaye ngo aze arye ababwira ko atabishaka Kandi amaze no guhaga isi,anababwira ko ibyo yaramaze iminsi ababwira yabikemuye,ngo bibuka ko yaramaze iminsi ababwira ko aziyahura yewe n’ikinini cy’imbeba bari baraguze yaranze ko bagitegesha imbeba,babyibutse bihutira kureba y’uko ataba yariye icyo kinini baracyibura,Niko kongera kumuvugisha ababwira ko yakiriye bahita bihutira kuza kubitumenyesha tujyayo natwe twihutira kubimenyesha hejuru no gushaka uko yagera kwa muganga kuko yaramaze kumererwa nabi ,yahise ajyanwa kwa muganga ariko nti byagira icyo bitanga ahita apfa”.

Kamuhire Dieudonne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomo yabwiye Igicumbi News no nabo ayo makuru yabagezeho. Ati: “Nibyo koko uyu Kamana yiyahuye ,gusa ubu ntitwari twamenya icyaba cyamuteye kwiyahura kuko nta n’amakimbirane yakundaga kugirana nabo babana ariko haracyakorwa iperereza kugirango turebe ko hari icyaba cyatumye yiyahura”.

Yakomeje agira abaturage  inama yo kwirinda kwiyahura mu gihe bahuye n’ibabazo ahubwo bakabishakira ibisubizo.Yagize ati: “Abantu dukwiye gusobanukirwa tukumva ko niba hari n’ibiduhangayikishije cyangwa se hari ibyo tutishimiye mu miryango tubamo tutakagombye gufata umwanzuro wo kwiyahura,kuko ntago ari igisubizo kizima kuba wakwivutsa ubuzima,ahubwo byaba byiza umuntu niba afite ikibazo yareba uwo akiganiriza akamufasha ,cyaba ari ni cyajya mu buyobozi akaza
tukamufasha”.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyatumye Kamana yiyahura, Umunyamakuru wa Igicumbi News wageze aho aya mahano yabereye yabwiwe na bimwe mu baturanyi b’uyu muryango ko hari igihe Nyakwigendera yashinjaga umugore we ku musuzugura n’ubwo inzego z’ubuyobozi zo zihamya ko nta makimbirane bagiranaga. 

Uyu Kamana Thacien yashyinguwe kuri uyu wa kane Tariki 18 kamena 2020, yari atuye  mu karere ka Gicumbi umurenge wa Rukomo,akagari ka Cyuru umudugudu wa Nyamutega, yari afite imyaka 70, akaba asize abana 7 n’umugore.

HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News