Gicumbi: Umugabo yiyahuje umugozi yakase ku inzitiramibu ahita apfa
Inzu nyakwigendera yari atuyemo, (Ifoto:Igicumbi News)
Kuri uyu wa gatandatu Tariki ya 14 Ugushyingo 2020, mu Murenge wa Nyamiyaga Akagari ka Kabeza umudugudu wa Rugari, Mu Karere ka Gicumbi, umuturage witwa Gatera Alphonse yapfuye bitewe no kwiyahura yimanitse mu mugozi yakase ku inzitiramibu.
Bamwe mu baturanyi be babwiye Igicumbi News ko yari amaze igihe afite ikibazo cy’uburwayi busa nkaho arubwo mu mutwe, dore ko yaramaze igihe kinini aba munzu adasohoka ku buryo bamushyiraga ibiryo mu nzu.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Bayingana Jean Marie Vianney yemeje amakuru avuga uyu mugabo yiyahuye, gusa avuga ko bategereje ibigomba kuva mu iperereza ririmo gukorwa kugirango hamenyekane icyabimuteye. Ati: “Nibyo ayo makuru ni ukuri ,uyu nyakwigendera yitabye Imana azize kwiyahura, gusa ntago twakwemeza ngo icyamuteye kwiyahura ni iki kuko nubwo hari ibyo abantu bavuga ariko ntago twabyemeza, Polisi na RIB barahageze bamujyana kwa muganga baramupima dutegereje igisubizo nyacyo”.
Nyakwigendera yari afite umugore n’abana batanu babanaga mu nzu, ariko we akanga gusohoka mu nzu, ibyo bamwe mu baturanyi be bavuga bishobora kuba byaterwaga n’amajyini, yashyinguwe kuri uyu wa mbere Tariki ya 16 Ugushyingo 2020.
HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News