Rulindo: Umugabo yiyahuye yimanitse mu mugozi

Mu ijoro ryo Kuri uyu wa gatandatu Tariki 12 Gashyantare 2022 rishyira kuri iki cyumweru nibwo Umugabo witwa Hakorimana Bashir w’imyaka 35 wo mu kagari ka Rebero, mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo, yapfuye yiyahuye yimanitse mu mugozi.



Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Rubayita Eric, yabwiye Igicumbi News ko koko uyu mugabo yapfuye bigakekwa ko yishyize mu mugozi.

Ati: “Ni Umuturage witwa Hakorimana Bashir afite imyaka 35 birakekwa ko yaba yiyahuye kuko twamusanzemo umugozi, Urwego rwa RIB rwahageze ubu umurambo twawujyanye ku bitaro bya Kinihira kugirango bawukorere isuzuma habashe kumenyekana icyateye ruriya rupfu”.



Gitifu yakomeje avuga ko mu buzima busanzwe yabanaga n’umugore mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Yari umugabo yabanaga n’umugore mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Kisaro, mugihe kubijyanye n’imyitwarire yo yari umuturage waho ariko nanone imyitwarire ye ntabwo yari imeze neza hari ibintu bitandukanye yagiye akora bijyanye n’ubujura ariko tukigisha hari n’ibijyanye no gukina umukino witwa kazungu narara gusa tuakagenda tumwigisha akagenda agaruka mu murongo”.

Gitifu Rubayita yavuze ko ibikorwa byo kwiyahura mu murenge wa Kinihira bitari bisanzwe bitewe nuko mu myaka itanu iheruka iki kibazo kitari cyakahabaye.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News