Gicumbi: Umugore arashinja umuyobozi w’ikigo cy’ishuri kumusaba ko basambana yabyanga agahita amurandurira imyumbati

Ku ifoto ni Imyumbati yaranduwe(Photo: Igicumbi News)

Umugore witwa Ingabire Aime utuye mu mudugudu wa Nyamugali, Akagari ka Gihuke, Umurenge wa Bwisige, akarere ka Gicumbi, aravuga ko  yaranduriwe imyumbati nyuma yuko yakwa ruswa y’igitsina n’umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali akayimwima, akaba asaba ubuyobozi kumurenganura kuri icyo kibazo cyuko yaranduriwe imyumbati Kandi ariyo yari kuzamutunga muri iyi minsi, ibyo umuyobozi w’ikigo ahakana.

Ingabire yabwiye Igicumbi News ko yakodesheje umurima w’ikigo cy’amashuri  abanza cya Nyamugali ahingamo ibijumba ndetse n’imyumbati, bumvikana ko azahingamo umwaka n’igice ngo yakitwara neza akazongererwa igihe cyo guhingamo,  aza gusarura ibijumba hasigaramo bike, ariko imyumbati yo ntiyayisarura kuko itari yakeze, nyuma umuyobozi w’icyo kigo aza kumubwira ko agomba kumwongera amafaranga y’ubukode, akayamwima amubwira ko ataba yaramuhaye amafaranga y’umwaka n’igice ngo amwongere andi mafaranga igihe bavuganye kitaragera. Akavuga ko haburaga amezi atanu kugirango igihe cy’ubukode kirangire. Ati: “Njyewe nakodesheje umurima w’ikigo cyamashuri ya Nyamugali numvikana n’ubuyobozi bw’icyo kigo ko nzahingamo umwaka n’igice, nteramo ibijumba n’imyumbati, ibijumba nza kubisarura nsigamo bike hasigaramo imyumbati, hanyuma umuyobozi w’ikigo aza kumbwira ko ngomba kumwongera andi mafaranga cyangwa nkava mu isambu y’ikigo, ndamubaza nti nonese ko twavuganye ko nzahingamo umwaka n’igice none uwo mwaka n’igice ukaba utararangira urumva nakongera andi mafaranga igihe twavuganye kitararangira Kandi n’imyaka nahinze itarera urumva byavamo?”.

Ingabire akomeza avuga ko uwo muyobozi w’ikigo yaje kugaruka ikindi gihe akamubaza ngo: kugeza nanubu nturashaka kuduha andi mafaranga?, ariko akaza kumubwira ko nawe ari umuntu ukuze niyo ntabona amafaranga namuha ibindi , Ingabire aramubaza ati: Nonese ni ibiki naguha bitari amafaranga?, umuyobozi w’ikigo amusaba ko baryamana hanyuma amafaranga ntazirirwe ayamuha ariko avuga ko ibyo yabyanze.

Nyuma yo kubyanga ngo uwo muyobozi w’ikigo amubwira ko ibizamubaho azabibona Kandi ko ntacyo azabihinduraho niba yanze ko baryamana. Nkuko bivugwa na Ingabire. Ati: “Yakomeje kujya ambwira ngo mwongere andi mafaranga nkomeza kumuhakanira, aza kumbwira ngo ko ntari umwana ubwo ntacyo nibwira niyo ntaba ntamafaranga mfite, ndamubwira ngo ntacyo nzi nibwira aza kunsaba ko turyamana nkazakomeza guhinga nta nkomyi nkamuhakanira, akambwira ko kuba nanze ko turyamana ibizambaho nzabibona Kandi ko ntacyo nzabihinduraho”.

Yakomeje avuga ko ku itariki ya 8 werurwe,  yamenye ko umurima w’iyo myumbati yaranduwe, agahita abikurikirana akaza kumenya ko uwo muyobozi w’ikigo yoherejemo abanyeshuri bakayirandura umurima bakawumaraho, akabimenyesha ubuyobozi bw’akagari bukamutererana muri icyo kibazo akongera akabyibutsa umunyamabanganshingwabikorwa w’akagari ariko agakomeza amurerega ntabikurikirane, kugeza na nubu ngo ubuyobozi ntacyo burakora none akaba abusaba kumukurikiranira icyo kibazo kuko akagari ariko kabanza gukemura ikibazo. Ati: “Njyewe nyuma yuko umuyobozi w’ikigo ambwiye ngo ikizambaho nzakibona kandi ko ntacyo nzarenzaho ,Tariki ya 8 werurwe, nibwo namenye ko imyumbati yanjye umuyobozi w’ikigo yashoyemo abanyeshuri bakayirandagura nahise mbimenyesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ariwe Muragijimana Jean Damascene, buri gihe nkamubwira ikibazo cyanjye akambwira ko aragikurikirana nava mu nama bikarangira ataje kugikurikirana, ndongera ndabimumenyesha nabwo ntiyanyitaho, nabwo haciyeho indi minsi ndongera ndabimumenyesha ntiyagira icyo abirenzaho, none nkaba ndi kubisanisha nibyo umuyobozi w’ikigo yambwiye ko ibizambaho ntacyo nzabihinduraho nkumva uwo muyobozi nawe abyihishe inyuma kuko ntacyo ari kumfasha kuri icyo kibazo kandi narabimumenyesheje iminsi myishi nkaba mbasaba ubuvugizi kuri ubwo buyobozi bukanyemurira ikibazo”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyamugali, Kadandara Cyprien yahakaniye Igicumbi News ibyo Ingabire amushinja, avuga ko abeshya ko iyo myumbati itaranduwe Kandi ko no kuba yaramusabye ko baryamana ko ataribyo amubeshyera, Kandi ko komite y’ishuri ariyo yashatse kumuhagarika kugirango ntagume guhingamo. Ati: Ibyo uwo Aime avuga byose ni ibinyoma kuko ntigeze nshora abanyeshuri kurandura iyo myumbati, ahubwo arambeshyera ndetse n’ibyo avuga byo kuryamana si ukuri ahubwo ni ugushaka kumparabika ndetse no kunsebya kuko ibyo avuga byo kuba nari kumwaka andi mafaranga ni komite y’ishuri yakabimwatse”.

Ku murongo wa telefone, Igicumbi News yavuganye n’Umunyamavanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihuke, Muragijimana Jean Damascène, nawe abanza guhakana iby’icyo kibazo avuga ko ntacyo acyiziho, ariko aza kuvuga ko yabimenyeshejwe ntabone umwanya wo kujya kureba iyo myumbati yaranduwe. Ati: “Iby’icyo kibazo ntabyonzi cyakoza nziko Aime yamenyesheje ikibazo cye ariko sindabona umwanya wo kujya kureba ibyangijwe”.

Umunyamakuru Akomeje kumubaza iby’uko  icyo kibazo, haciyeho igihe kirekire abimeneshejwe akaba ntacyo arabikoraho, nicyo kuba uwo mugore avuga ko bamusabye gusambanwa, yahise akupa telefoni ntiyongera kumuvugisha.

Yonjyeye guhamagarwa ku murongo wa telefoni, inshuro zose yahamagawe yanze kuyifata.

Muvunyi Jean Claude ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Gihuke, akaba anafite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi mu kagari yabwiye Igicumbi News ko icyo kibazo agiye kugikurikirana by’umwihariko. Ati: “Icyo kibazo ntago nigeze nkibwirwaho, ariko icyonzi nuko Gitifu ariwe wakimeneshejwe ariko njyewe njyiye kugikurikiranira hagi kandi ntaminsi myinshi iracaho ntaragikurikirana”.

Igicumbi News irakomeza kuvugisha inzego zisumbuyeho mu rwego rwo gukurikirana iki kibazo.

Gasangwa Oscar/Igicumbi News