Gicumbi: Umugore wari uhetse uruhinja yaguye mu muferege ahita apfa

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 02 werurwe 2022 nibwo Mukakagina sophia w’imyaka 24 yahitanwe n’imvura ari ahitwa mu isantere ya Karambo mu kagari ka Nyamiyaga mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi.



Nyabindi servelien ni umukuru w’umudugudu wa Rukomo wo mu kagari  ka Nyamiyaga mu murenge wa Kageyo iri sanganya ryabereyemo yabwiye Igicumbi News uko byagenze.

Agira ati: “Yabanaga n’uburwayi bw’igicuri yagiye guhinga imvura iguye arataha ageze mu nzira yitura mu muferege ushokamo amazi ntiyabyuka bagiye kureba uko ameze basanga yapfuye, birashoboka ko ari igicuri cyamutuye hasi”.



Nyabindi kandi yakomeje avuga ko uruhinja rw’ukwezi n’igice yarahetse rwo rwarokotse rujyanwa na nyina umubyara ngo ajye kurwitaho, ni mugihe nyakwigendera yari yarashatse mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi.

Imvura yahitanye nyakwigendera yaguye kuwa 3 mu masaha ya saa mbiri z’igitondo ihita mu ma saa tanu z’amanywa.



HABAKUBANA Jean Paul/Igicumbi News